Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira umukobwa wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Natasha Karugire, bagasaba amafaranga mu izina rye.
Polisi igaragaza ko abo bantu bari barakoze konti ku rubuga rwa TikTok bashyiraho numero ya Whatsapp babyitirira Karugire bavuga ko akora ibikorwa by’ubugiraneza, ubundi bagasaba amafaranga abantu bavuga ko ari ayo kwiyandikisha muri uwo mushinga.
Umuvugizi wa Polisi, Kituuma Rusoke, avugana n’itangazamakuru ku wa 9 Gashyantare 2026, yavuze ko iki kibazo bakinjiyemo ubwo Karugire yagaragazaga ko ahangayikishijwe n’abantu bakomeje kumwiyitirira.
Ati: “Muribuka ko Natasha Karugire yagaragaje ko ahangayikishijwe n’abantu bamwiyitirira kuri TikTok na WhatsApp, ubwo iki kibazo cyatugeragaho twahise dutangira kubikurikirana.”
Akomeza asaba abantu kwirinda kwishyura amafaranga abantu bose babonye bababwira ko ari amafaranga yo kwiyandikisha.
Abafashwe barimo Asharaf Isabirye, Rahman Mulondo, Kakaire Zubail na Sharif Egesa bagiye kujyanwa mu rukiko.
