BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Gen Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

Gen Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

admin
Last updated: February 6, 2026 5:37 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yambitse umudali w’ishimwe umuhungu we akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ni umudali Gen Muhoozi yambitswe kubera kuyobora ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab no kuyobora misiyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Somalia.

Uyu mudali yawuherewe mu birori byo kwizihiza umunsi ingabo za National Resistance Army (NRA) zari ziyobowe na Yoweri Museveni zatangirijeho urugamba rwo kubohora Uganda, uzwi nka ‘Tarehe Sita’.

Tariki ya 6 Gashyantare 1981 ni bwo abasirikare 27 barimo Museveni, Paul Kagame, Fred Rwigema, Salim Saleh na Elly Tumwine batangije urugamba rwo kubohora Uganda.

Uwo munsi batangirije ibitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba, bagamije gufata umurwa mukuru, Kampala, wagenzurwaga n’ingabo za Milton Obote.

Ni urugamba rwagejeje NRA ku ntsinzi yo mu 1986, Museveni asimbura Milton Obote ku butegetsi bwa Uganda, hafatwa icyemezo cy’uko uyu munsi uzajya wizihizwa buri mwaka.

Ibi birori bibaye ku nshuro ya 45 byabereye i Kabale, aho Museveni yagaragaje ko hiciwe abantu abantu batatu bakundaga igihugu mu 1973 n’abandi biciwe mu bindi bice by’igihugu.

Yagaragaje kandi ko mu kubaha icyubahiro yashyizeho urukuta rwo kubazirikana muri Kabale.

Museveni yashimiye Abanya-Uganda ku bwitange bagize ku gihugu n’uburyo bashyigikiye ibikorwa by’amatora aheruka.

Yerekanye ko Kabale na Kigezi ari agace gakungahaye ku mutungo kamere, ubuhinzi n’ubukerarugendo, yemeza ko mu gihe byacungwa neza, bizafasha mu guteza imbere inganda, serivisi n’ubuzima bwiza kuri bose.

Gen Muhoozi ni umwe mu bateguye ‘Operation Shujaa’ yatangijwe ku ya 30 Ugushyingo 2021, yo kurwanya umutwe wa ADF mu Burasirazuba bwa RDC.

Yanashimiwe kandi uruhare yagize mu kuyobora ibikorwa bigamije kurwanya Al Shabab, kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye birimo RDC, Somalia na Sudani y’Epfo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

1 Min Read
Mu mahanga

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?