BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

admin
Last updated: February 9, 2026 10:19 am
admin
Share
SHARE

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (MONUSCO)Jean-Pierre Lacroix , ku cyumweru yagiriye ruzinduko muri iki gihugu .

biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’amasaha 72 azahura n’abategetsi bakuru b’iki gihugu, abahagarariye CENCO na ECC ndetse n’amasosiyete sivile.

Lacroix agiriye uruzinduko DR Congo nyuma y’uko Afurika y’Epfo itangaje gahunda yo kuvana ingabo zayo mu ngabo za MONUSCO zikorera muri iki gihugu.

Ku wa 8 Gashyantare 2026 nibwo perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, iyemeze yafashe cyo gukura ingabo ze muri MONUSCO.

Perezida Ramaphosa yavuze ko iki cyemezo kigamije kongera kwegeranya neza umutungo muke w’Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), gihanganye n’imbogamizi zigenda ziyongera zirimo iz’ingengo y’imari n’imikorere y’Ingabo.

Afurika y’epfo itangaza ko ingabo zayo zizarangiza gutaha mu mpera z’uyu mwaka WA 2026.

Ibi bibaye kandi mu gihe ingabo za MONUSCO ziheruka gusabwa kujya mu Mujyi wa Uvira nyuma y’uko ingabo z’Ihuriro rya AFC/M23 ziwuvuyemo ku busabe bw’abahuza.

Afurika y’Epfo Kandi ni kimwe mu bihugu byo mu muryango wa SADC byari byohereje ingabo muri RDC kujya gufasha ingabo z’icyo gihugu guhangana n’iz’ihuriro rya AFC/M23 ariko ziza gukubitirwa inshuro mu Mujyi wa Goma mu Mpera za Mutarama 2025.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Perezida Samia Suluhu yijeje Museveni umusanzu mu biganiro byo kugarura amahoro mu karere

2 Min Read
Mu mahanga

Gen Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

2 Min Read
Mu mahanga

Ghana na Zambia bakuyeho visa ku baturage b’ibyo bihugu

1 Min Read
Mu mahanga

Umuhungu wa Muammar Gaddafi yitabye Imana, hakekwa kuraswa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?