BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasubizanyije uburakari ku cyemezo cya ICC

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasubizanyije uburakari ku cyemezo cya ICC

Patrick Maisha
Last updated: May 21, 2024 11:42 am
Patrick Maisha
Share
SHARE

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu , yasubizanyije uburakari bukabije ku cyemezo cya ICC cy’uko ashobora gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha ashinjwa byibasiye inyoko muntu byakorewe umu ntambara I Gaza .

Mu butumwa bw’amashusho , Netanyahu yagaragaje ko ibyo ICC yakoze ari imyitwarire mibi mu gihe igihugu cye gihanganye n’intambara itaboroheye .

Yagize ati: “Iyi ni imyitwarire igayitse yo ku kigero cyanditse amateka. Israel irimo kurwana intambara ifite ishingiro n’ umutwe w’iterabwoba ukora jenoside wagabye igitero cya mbere kibi cyane ku Bayahudi kibayeho nyuma ya Jenoside y’Abayahudi”.

Yakomeje anenga cyane umushinjacyaha mukuru wa ICC Karim Khan, ko nawe ari umwe mu bibasira Abayahudi muri iki gihe.

Benjamin Netanyahu yatangaje ko icyi cyemezo cya Khan cyo kukushyiraho impapuro zo kumuta muri yombi we na Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant, kimeze nko gusuka lisansi nta mbabazi mu muriro wibasiye Abayahudi ku Isi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Babiri bapfiriye mu myigaragambyo ku mupaka wa Tanzania na Kenya

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Kongera gutsindira Manda ya munani kwa Paul Biya byateje imvururu zahitanye ubuzima bw’abatari bake

2 Min Read
Mu mahanga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
Mu mahanga

Ntitwakwemera gukubitwa  urushyi ngo dutege undi musaya- Gen Ekenge  

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?