BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Umusirikare wa FARDC yarashe mu cyico mugenzi we nawe ariyahura

Umusirikare wa FARDC yarashe mu cyico mugenzi we nawe ariyahura

Patrick Maisha
Last updated: May 23, 2024 8:34 am
Patrick Maisha
Share
SHARE

Ku wa 21 Gicurasi 2024, mu murwa wa Ituri, umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yishe mugenzi we kubera telefone maze nawe ariyahura.

Komiseri mukuru, Abeli Mwangu Gérard umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Bunia, yatangaje ko umusirikare w’ipeti rya soldat deuxième classe, Kalema, yarashe yegereye mugenzi we kubera ikibazo cya telephone yari yabuze.

Yagize ati “Uwarashe ni Kalema wo mu mutwe wa PM (Polisi ya Gisirikare), Aho akorera habuze telefoni ya premier sergent-major Stéphane usanzwe ari pasiteri unagemurira uyu mutwe. Umuyobozi wa sitasiyo kugira ngo abone igisubizo, yafashe terefone ya 2ᵉ classe Kalema, ukekwaho kuba umujura maze ayishyikiriza premier sergent-major Stéphane. Nk’igisubizo, 2ᵉ classe Kalema, yarakaye, ahita arasa yegereye kuri premier sergent-major Stéphane wapfiriye aho. ”

Ni mu gihe hari n’abandi basirikare babiri bakomerekejwe bikomeye n’amasasu yarashwe na 2ᵉ classe Kalema .

Amakuru dukesha “Bwiza” avuga ko nyuma y’amasasu yumvikanye muri ako gace, Kapiteni Nonga yaje kubaza uko ibintu byifashe akihagera nawe yakiriye isasu mu nda, ahita yimurirwa mu bitaro bikuru bya Bunia.

Ni mu gihe kandi Kaporali Mobutu wari uri aho, wakomerekeye mu ntambara, na we yararashwe ajyanwa mu bitaro kugira ngo abone ubuvuzi bukwiye, 2ᵉ classe Kalema yiyahuye nyuma yo kuraswa isasu mu kirenge cy’iburyo nyuma yo gutabara k’umutwe wa PM watabajwe ngo ugarure umutekano. ”

Nyuma y’urusaku rw’amasasu Polisi yijeje abaturage ko yafashe ingamba zose zo kugarura umutekano kandi ibintu bikaba bituje muri iki gihe.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Babiri bapfiriye mu myigaragambyo ku mupaka wa Tanzania na Kenya

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Kongera gutsindira Manda ya munani kwa Paul Biya byateje imvururu zahitanye ubuzima bw’abatari bake

2 Min Read
Mu mahanga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
Mu mahanga

Ntitwakwemera gukubitwa  urushyi ngo dutege undi musaya- Gen Ekenge  

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?