Ku wa 21 Gicurasi 2024, mu murwa wa Ituri, umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yishe mugenzi we kubera telefone maze nawe ariyahura.
Komiseri mukuru, Abeli Mwangu Gérard umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Bunia, yatangaje ko umusirikare w’ipeti rya soldat deuxième classe, Kalema, yarashe yegereye mugenzi we kubera ikibazo cya telephone yari yabuze.
Yagize ati “Uwarashe ni Kalema wo mu mutwe wa PM (Polisi ya Gisirikare), Aho akorera habuze telefoni ya premier sergent-major Stéphane usanzwe ari pasiteri unagemurira uyu mutwe. Umuyobozi wa sitasiyo kugira ngo abone igisubizo, yafashe terefone ya 2ᵉ classe Kalema, ukekwaho kuba umujura maze ayishyikiriza premier sergent-major Stéphane. Nk’igisubizo, 2ᵉ classe Kalema, yarakaye, ahita arasa yegereye kuri premier sergent-major Stéphane wapfiriye aho. ”
Ni mu gihe hari n’abandi basirikare babiri bakomerekejwe bikomeye n’amasasu yarashwe na 2ᵉ classe Kalema .
Amakuru dukesha “Bwiza” avuga ko nyuma y’amasasu yumvikanye muri ako gace, Kapiteni Nonga yaje kubaza uko ibintu byifashe akihagera nawe yakiriye isasu mu nda, ahita yimurirwa mu bitaro bikuru bya Bunia.
Ni mu gihe kandi Kaporali Mobutu wari uri aho, wakomerekeye mu ntambara, na we yararashwe ajyanwa mu bitaro kugira ngo abone ubuvuzi bukwiye, 2ᵉ classe Kalema yiyahuye nyuma yo kuraswa isasu mu kirenge cy’iburyo nyuma yo gutabara k’umutwe wa PM watabajwe ngo ugarure umutekano. ”
Nyuma y’urusaku rw’amasasu Polisi yijeje abaturage ko yafashe ingamba zose zo kugarura umutekano kandi ibintu bikaba bituje muri iki gihe.