BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Aug 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Urukiko rwategetse umukobwa kwishyura impozamarira umusore yababaje

Urukiko rwategetse umukobwa kwishyura impozamarira umusore yababaje

admin
Last updated: January 27, 2023 2:08 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko rwo muri Uganda, rwanzuye ko umukobwa yishyura impozamarira umusore bari bemeranyije kubana akaza kumubenga, iyo mpozamarira ijyanye n’agahinda yamuteye.

Nkore iki

Urukiko rw’ahitwa Kanungu ruvuga ko umusore witwa Richard Tumwine yikokoye atanga miliyoni 9.4 z’ama- shillings ya Uganda (erenga miliyoni 2.2Frw) yishyurira Kaminuza inkumi yitwa Fortunate Kyarikunda.

Nyuma uyu mukobwa yaje kurangiza kwiga amategeko, ahemukira umusore wamwishyuriye, Urukiko rukaba rusanga agomba kumusubiza amafaranga ye.

Urukiko ruvuga ko uriya mukobwa yishe isezerano ryari rimaze imyaka ine, bityo Umucamanza Asanasio Mukobi asanga uriya mukobwa Kyarikunda yarahemukiye Tumwine.

Mu mwanzuro w’Urukiko rwasanze rutaha agaciro ubwiregure bw’umukobwa wavuze ko ababyeyi be bamubujije kurongorwa n’umusore ukuze (umusaza).

Rukavuga ko yagombaga kuba yarahakanye mbere, ndetse nta nafate amafaranga yishyuriwe ishuri, rugasanga nta shingiro ibyo avuga bifite ahubwo yarakoze uburiganya.

Ntiharamenyekana niba uriya mukobwa Kyarikunda azagana urukiko rw’ubujurire.

Ikinyamakuru The Monitor, cyanditse iyi nkuru mbere y’uko ikoreshwa na BBC, kivuga ko abagize icyo bavuga ku mwanzuro w’urukiko, bawunenga bavuga ko ibijyanye no kubana, bidakwiye kubamo agahato, ndetse inkiko zidakwiye kubyivangamo.

Sheila Kawamara, wo mu muryango uharanira uburenganzira bw’abagore ED EASSI, avuga ko hari ubwo rimwe na rimwe abagabo bakubirana abakobwa bakabaha ubufasha bw’amafaranga, babanje kubamenyesha ko bazabana.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • lg says:
    January 28, 2023 at 7:15 am

    Niba adashaka ko babana nuburenganzira bwe aliko namwishyure amafaranga ye kuko abo avuga bubujije bali barananiwe kumwishyurira

    Reply
  • nsanzimana akgustin says:
    January 29, 2023 at 10:40 am

    umva muko wibagiwe ineza wagiriwe kd abantu bapfa amasezerano uretse kumwishyura amafaranga yakurihiye uzanamuha inyungu nimpozamarira yagahinda wamuteye.

    Reply
  • Didier says:
    February 3, 2023 at 6:19 pm

    Umukobwa amuhe amafarangaye amwongere ninyungu kuberako umusore yaramufashije afasha nu muryango murirusange kandi ineza yiturwa inabi. Umukobwa yarahemutse

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Herekanywe Amashusho Ashinja Kabila Ubugambanyi

Ubwo humvwaga ubuhamya bw’ubushinjacyaha ku birego bwareze Joseph Kabila, urukiko rwasabye ko…

Abarimu ibihumbi 26 bari mu burezi ntibabwize_REB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko abarimu bagera ku bihumbi…

Imirimo yakorwaga na BDF yimuriwe muri BRD

Guverinoma y'u Rwanda yimuriye muri Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD) inshingano z'Ikigega…

ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahuriye mu nama ya…

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bahuguwe ndetse hakiri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?