BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Urukiko rwategetse umukobwa kwishyura impozamarira umusore yababaje

Urukiko rwategetse umukobwa kwishyura impozamarira umusore yababaje

admin
Last updated: January 27, 2023 2:08 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko rwo muri Uganda, rwanzuye ko umukobwa yishyura impozamarira umusore bari bemeranyije kubana akaza kumubenga, iyo mpozamarira ijyanye n’agahinda yamuteye.

Nkore iki

Urukiko rw’ahitwa Kanungu ruvuga ko umusore witwa Richard Tumwine yikokoye atanga miliyoni 9.4 z’ama- shillings ya Uganda (erenga miliyoni 2.2Frw) yishyurira Kaminuza inkumi yitwa Fortunate Kyarikunda.

Nyuma uyu mukobwa yaje kurangiza kwiga amategeko, ahemukira umusore wamwishyuriye, Urukiko rukaba rusanga agomba kumusubiza amafaranga ye.

Urukiko ruvuga ko uriya mukobwa yishe isezerano ryari rimaze imyaka ine, bityo Umucamanza Asanasio Mukobi asanga uriya mukobwa Kyarikunda yarahemukiye Tumwine.

Mu mwanzuro w’Urukiko rwasanze rutaha agaciro ubwiregure bw’umukobwa wavuze ko ababyeyi be bamubujije kurongorwa n’umusore ukuze (umusaza).

Rukavuga ko yagombaga kuba yarahakanye mbere, ndetse nta nafate amafaranga yishyuriwe ishuri, rugasanga nta shingiro ibyo avuga bifite ahubwo yarakoze uburiganya.

Ntiharamenyekana niba uriya mukobwa Kyarikunda azagana urukiko rw’ubujurire.

Ikinyamakuru The Monitor, cyanditse iyi nkuru mbere y’uko ikoreshwa na BBC, kivuga ko abagize icyo bavuga ku mwanzuro w’urukiko, bawunenga bavuga ko ibijyanye no kubana, bidakwiye kubamo agahato, ndetse inkiko zidakwiye kubyivangamo.

Sheila Kawamara, wo mu muryango uharanira uburenganzira bw’abagore ED EASSI, avuga ko hari ubwo rimwe na rimwe abagabo bakubirana abakobwa bakabaha ubufasha bw’amafaranga, babanje kubamenyesha ko bazabana.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • lg says:
    January 28, 2023 at 7:15 am

    Niba adashaka ko babana nuburenganzira bwe aliko namwishyure amafaranga ye kuko abo avuga bubujije bali barananiwe kumwishyurira

    Reply
  • nsanzimana akgustin says:
    January 29, 2023 at 10:40 am

    umva muko wibagiwe ineza wagiriwe kd abantu bapfa amasezerano uretse kumwishyura amafaranga yakurihiye uzanamuha inyungu nimpozamarira yagahinda wamuteye.

    Reply
  • Didier says:
    February 3, 2023 at 6:19 pm

    Umukobwa amuhe amafarangaye amwongere ninyungu kuberako umusore yaramufashije afasha nu muryango murirusange kandi ineza yiturwa inabi. Umukobwa yarahemutse

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?