BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

admin
Last updated: January 29, 2026 9:44 am
admin
Share
SHARE

Uwera Jean Maurice wagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yagaragaje amarangamutima ye ashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye anizeza gutanga umusanzu we nk’uko bikwiye.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026 inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame yabaye, umwe mu myanzuro y’iyonama wemeje Uwera Jean Maurice nk’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma asimbuye nyakwigendera Alain Mukuralinda witabye Imana mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2025.

Yifashishije urubuga rwa X, Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye anizeza gutanga umusanzu we mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda.

Yanditse ati: “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma. Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga”.

Uwera ahawe inshingano nshya mu gihe yari asanzwe ari Umwe mu bayobozi ba radiyo SK FM yagiyeho avuye kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 14 mu itangazamakuru n’itumanaho, aho anasobanukiwe bidasanzwe imiterere y’itangazamakuru ryo mu Rwanda, amakuru abaturage bakeneye ndetse n’imikorere ya Guverinoma.

Uwera yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 2011 ubwo yari ashinzwe amakuru kuri Flash FM na Televiziyo, akaba yaranakoze igihe mu rwego rwo kwakira abantu mbere yo kwinjira mu itangazamakuru.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu itangazamakuru n’itumanaho yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?