Umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaynka Yampano yongeye kugaragaza ko aryohewe n’urukundo, ashyira ahagaragara amafoto yishimanye n’umukunzi we, ndetse amwibutsa ko urwo amukunda ruhebuje byose.
Ni amafoto uyu muhanzi yanyujije ku rubuga rwa Instagram kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, agaragaza umukunzi we nyuma y’igihe abantu benshi bagaragaza ko bafite amatsiko menshi yo kumubona, ndetse bigaragara ko bombi baryohewe n’urukundo.
Mu butumwa Yampano yaherekesheje aya mafoto yagize ati: “Buri nkuru y’urukundo iba ari nziza, ariko iyacu niyo nkunda. Ndagukunda kuruta uko amagambo yabivuga.”
Mu minsi ishize nibwo Yampano yemeje ko amaze igihe abana n’umukunzi we ndetse ko mu minsi iri imbere bazibaruka imfura yabo, ndetse bakaba bateganya no gukora ubukwe.