BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

sam
Last updated: July 4, 2025 3:27 pm
sam
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwatanze uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kurenza abandi bose

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Jackie Lumbasi uri mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro yabajije Perezida Kagame icyo atekereza ku masezerano u Rwanda na RDC biherutse gushyiraho umukono, bigizwemo uruhare na Amerika, cyane ko hari abavuga ko iki gihugu cy’igihangange cyishakira inyungu zishingiye ku mabuye y’agaciro.

Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kwibaza iki kibazo, abantu bakwiriye gutekereza ku gisubizo icyo aricyo cyose ibindi bihugu by’amahanga byagerageje gutanga kuri iki kibazo.

Yakomeje avuga ko Amerika yagerageje gukemura ikibazo ishingiye ku ngingo eshatu: Umutekano, politike n’ibijyanye n’ubukungu.

Ati “Ubwo bafataga umwanzuro wo guhangana n’ikibazo, hari ibintu bitatu byubakiweho, icya mbere ni ikijyanye n’ubukungu, ikindi ni umutekano, ikindi ni ikijyanye na politike. Kandi ntekereza ko ibi bintu bitatu bifitanye isano ya hafi, ku buryo udashobora gukemura kimwe ngo wirengagize ikindi kubera ko ibyo bitatu biri mu bigize ikibazo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko abantu bakunze kwibasira aya masezerano yagizwemo uruhare na Amerika, ari abashakaga inyungu z’ubukungu gusa nubwo ikibazo cyaba kitakemutse.

Ati “Abantu bakunze kwibanda cyane ku bijyanye n’ubukungu ku bw’impamvu. Ntekereza ko bamwe mu babigiramo uruhare mu karere, cyangwa abarebwa n’ikibazo, batekerezaga kubyaza umusaruro uwo mutungo, kuko batekereza ko uwo mutungo ukurura abantu babaga bameze nk’abawusheta bavuga bati nzaguha iki, nawe ugenzure ibi. Ariko abo baba bameze nk’abasheta ntabwo bashakaga igisubizo kirambye cy’ibibazo bitugiraho ingaruka mu karere, bashakaga kubona inyungu kurenza abo bahanganye nabo ndetse bagatanga utuntu tugamije kuryoshya abantu, bakavuga bati mudufashe gukemura ibi, mudufashe guhangana na AFC/M23 cyangwa u Rwanda, abanzi bacu, ubundi abantu bagakururwa n’ibyo.”

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko ubuhuza bwa Amerika bushingiye ku guhuza ibi bintu bitatu.

Ati “Ubuyobozi bwa Trump bwakomeje kureba uruhurirane rw’ibi bintu bitatu mu bibazo bigomba gukemuka, ibya politike, iby’umutekano n’ubukungu, mu gihe mu mitwe y’abandi batekerezaga gusa ibijyanye n’ubukungu.”

Ni ingingo Perezida Kagame agarutseho nyuma y’igihe gito u Rwanda na Amerika bishyize umukono ku masezerano y’amahoro, mu muhango wabereye i Washington D.C.

Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.

Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Aba Minisitiri b’umutekano w’imbere mu Rwanda na DR.Congo bahuriye muri Qatar

2 Min Read
Mu Rwanda

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

2 Min Read
Mu Rwanda

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

1 Min Read
Mu Rwanda

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?