BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Yago yemeje ko yatandukanye n’ukobwa baherutse ku byarana

Yago yemeje ko yatandukanye n’ukobwa baherutse ku byarana

sam
Last updated: June 26, 2025 10:46 am
sam
Share
SHARE

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya umwana wabo.

Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24. Aho yanditse ati “Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa.”

Ni amagambo yakurikije utumenyetso two kurira n’umutima ushengutse, n’indirimbo ye yise “Suwejo”.ariko kandi nyuma yaho yakoze  ikiganiro yanyujije kuri YouTube, avuga ibyamubayeho byo gutandukana kwe na Teta Christa baheruse kubyarana umwana

Uyu musore yanditse ubu butumwa nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana ko we n’umukunzi we batandukanye. Ababivugaga bashingiraga ku kuba nta n’umwe ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’amafoto bari bahuriyeho bakaba barayasibye.

Ibi byabaye nyuma y’aho uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yari aherutse gutangaza ko we n’uyu mukobwa tariki 5 Gicurasi 2025, bibarutse umwana w’umuhungu.

Mu butumwa yanditse yagize ati “Imana yakoze ibikomeye kuri twe. Wakoze cyane rukundo rwanjye Teta Christa. Ndagukunda cyane kandi sinzigera mbyicuza! Imitima yacu iranezerewe, imiryango yacu iranezerewe. Umwami yageze ku Isi. Imana ni nziza, kandi izahora ari nziza iteka ryose.”

Muri Werurwe 2025 Nyarwaya Innocent umaze kumenyekana nka Yago Pon Dat, yashyize hanze indirimbo yise “Elo” yatuye uyu Teta, bari bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana.

Icyo gihe yavuze ko iby’urukundo rwabo byatangiye Teta ari umufana we, bagenda baganira biyumvanamo kugeza bageze ku ngingo yo gukundana.

Ati “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”

Yavuze ko ikintu gikomeye yamukundiye ari uko “afite umutima mwiza cyane”.

Amakuru ahari avuga kugeza ubu Teta yamaze gusiga Yago muri Uganda aho babanaga, akaba yarahisemo gutahana n’umwana we mu Rwanda.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

2 Min Read
Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
Imyidagaduro

Rufonsina aritegura kwibaruka ubuheta

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?