Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 4 Nyakanga 2025, ku munsi igihugu cyizihiza isabukuru y’imyaka 31 kibohowe.
Perezida Kagame ubwo yakomozaga ku masezerano u Rwanda y’amahoro u Rwanda rwasinyanye na DRC I Washington ku wa 27 Kamena 2025 akubiyemo ingingo y’uko DR Congo ikwiye gusenya umutwe wa FDLR u Rwanda narwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Perezida Kagame yashimangiye ko igihe FDLR yaba itaranduwe izakomeza kuba ikibazo kandi ntawe u Rwanda rusaba uburenganzira bwo kwirindira umutekano.
Ati “FDLR yahoze ari ikibazo mu bihe byashize, ni ikibazo ubu kandi izakomeza kuba ikibazo ahazaza nikomeza kubaho ibangamiye u Rwanda. Nk’uko nabivuze ubushize nta muntu dusaba uruhushya rwo kurinda igihugu cyacu.”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe ikibazo cya FDLR kidakemuwe kandi harashyizweho uburyo bwo kugikemura mu masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC, bivuze ko izakomeza kubaho kandi n’ikibazo iteje kikagumaho kandi u Rwanda ruzakora ibyo rwagakwiye gukora.
Ati: “U Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rugomba gukora mu gihe FDLR izaba iri ku mupaka wacu. Ugomba gukora igikwiye kugira ngo ukemure icyo kibazo. Kuri twe rero dufite izo nshingano kandi twagaragaje ikibazo.”
Perezida Paul Kagame, yavuze ko mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atashyirwa mu bikorwa, ubuyobozi bwa Trump budakwiye kuzabinengerwa kuko bwatanze umurongo wo gukurikizwa n’abagomba kuyashyira mu bikorwa.
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko bibaho kenshi ko hari uruhande rushobora kutubahiriza ibyemejwe.
Ati “Amasezerano yo arahari, mu masezerano hari ibyo abayashinzwe bemera gukora buri umwe ku giti cye cyangwa gukorana hamwe. Ntabwo rero iteka abantu bose bakoresha ukuri cyangwa bavugisha ukuri no mu byo bemeye ku mugaragaro.”
“Ariko navuga ko ku ruhande rw’u Rwanda tuzakora ibyo twemeye uko bishoboka, ariko bimwe bihera ku byo abandi bakora twemeranyije, iyo badakoze ibyo twemeranyije ubwo birumvikana ko bifite ingaruka ku byo natwe tugomba gukora, twemeye kubikora kandi tuzabikora ari uko abandi na bo bujuje uruhande rwabo. Ibi nibidakorwa tuzakomeza gushakisha inzira iyo ari yo yose, igihe inzira itaraboneka yo gukemura ibibazo uko bikwiriye kuba bikemuka, u Rwanda na rwo ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde Abanyarwanda, rurinde igihugu, aho kubura umutekano bitewe n’uko abandi twumvikanye batuzuza ibyabo bya ngombwa. ”
Umukuru w’igihugu atangaje ibi nyuma yuko perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Trump atangaje ko utazubahiriza amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC azahabwa ibihano bikomeye .
Umujyanama wa Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, aherutse kugaragaza ko adashidikanya ku bushake bwa perezida Kagame bwo kubahiriza ibikubiye muri aya masezerano.
Kugeza ubu perezida Trump yamaze gushyiraho umugenerali ushinzwe gukurikirana iby’isenywa ry’umutwe wa FDLR ndetse n’ikurwaho ry’ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.