Perezida Kagame yanenze urubyiruko rudakoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda, ibi akaba yabivugiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 urubyiruko rw’abakorerabushake rumaze rukora ibikorwa by’ubwitange, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024 mu nzu y’imyidagaduro izwi nka BK Arena .
Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu barimo n’umukuru w’igihugu, bifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 7000.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda haba mu mivugire no mu myandikire.
Ati: “Iyo uvuze ururimi neza, icyo umuntu yasomye nk’abazi Ikinyarwanda, kiba gitandukanye n’icyo umuntu yashakaga kuvuga. Mu myandikire wagombaga kuvuga ‘ntabwo’, ukandika nabwo, njye nsoma ‘nabwo’. Nabwo na ntabwo biratandukanye, ntabwo mba numva icyo wavugaga.”
Perezida Kagame yongeye kwibukitsa urubyiruko ko rufite inshingano zo kunoza umuco no kuwuteza imbere uko bikwiye.
Ati: “Wa murage, ukaba umurage nyine tubumbatira tugateza imbere.
Urubyiruko ndetse, rurarerwa, rurakura, ugomba kurerwa rero unyura mu maboko y’ababyeyi n’abarimu mu ishuri cyangwa y’Igihugu kiguteza imbere muri ibyo byose no mu murage w’umuco.”
Perezida kandi yashimye ubwitange bw’Urubyiruko rw’abakorerabushake, asobanura ko izina ryarwo ubwaryo rifite igisobanuro gikomeye.
Ati: “Ni ibintu bibiri, bahoze bavuga abakorana ubushake, buriya ni ugukorera ubushake, ariko ni byombi. Hari ugukorera ubushake ariko ukorana n’ubushake.”
Yashishikarije urubyiruko kudapfusha imyaka yabo ubusa mu bidafite umumaro.
Ati “Imyaka yanyu ntimuzayipfusha ubusa. Ntimuzatete cyane ariko nabyo bigira igihe cyabyo, ubuzima bwiza ntabwo ari tombora .”
Yibukije urubyiruko ko ruri mu myaka yo gukora neza ibyo umuntu yakagombye gukora atari imyaka yo gutakaza .
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko mu gihugu hose hari urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga miliyoni 1,9.
Mu 2013, nibwo hatangijwe urubyiruko rw’abakorerabushake hagamijwe ko rugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, kubakira abatishoboye, gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi.