BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Tshisekedi yiyemeje gusabira Trump igihembo cya Nobel nashobora gukemura iyi ntambara

Tshisekedi yiyemeje gusabira Trump igihembo cya Nobel nashobora gukemura iyi ntambara

sam
Last updated: June 27, 2025 7:24 am
sam
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yatangaje ko perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika naramuka ashoboye guhagarika intambara iri mu burasirazuba bw’igihugu cye azaba uwambere mu kumusabira igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Africa Flashes Hariana Verás Victória mu cyumweru gishize .

Abitangaje nyuma y’uko perezida Trump yikomanze ku gatuza avuga ko anejejwe no kugeza u Rwanda na DRC ku mahoro arambye binyuze mu gusinya amasezerano y’amahoro.

Tshisekedi yasobanuye ko Trump, nk’umuyobozi uhagarariye igihugu gikomeye ku Isi, afite ubushobozi bwo guhagarika intambara imaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati “Iyi ntambara idafite ishingiro nirangira, intambara yishe ibihumbi amagana, umuntu yanavuga ko barenga abo mu ntambara ya kabiri y’Isi, Trump agashobora kuyihagarika binyuze mu buhuza, azaba akwiye iki gihembo cya Nobel. Nzaba uwa mbere mu bazamutora.”

Kuri uyu wa 27 Kamena  byitezwe ko u Rwanda na DRC bishyira umukono ku  amasezerano y’amahoro i WashingTon DC bikozwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga kuva 13:30 i Washington biraba ari 18:30 i Kinshasa na 19:30 i Kigali.

U Rwanda rurahagararirwa na Amb Olivier Nduhungirehe DRC ihagararirwe Thérese Kayikwamba.

Bite ganyijwe ko azashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame na Tshisekedi mu kwezi gutaha i Washington mbere y’uko atangira gushyirwa mu bikorwa.

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?