Umuraperi Bull Dog yasimbuye Kevin Kade mu bitaramo bizenguruka igihugu bya Iwacu Muzika Festival bigiye kuba ku nshuro ya gatandatu.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, abategura ibyo bitaramo basimbuje ifoto ya Kevin Kade iy’umuraperi Bull Dog na we ukunzwe n’abatari bake.
Ni impinduka bavuga ko zatewe no kuba Kevin Kade ari mu bahanzi bazitabira bakanatarama mu gitaramo Rwanda Convention USA, giteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubukwe za Amerika, kizatangira tariki 4 Nyakanga 2025 mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31.
Kevin Kade azatarama tariki 4 Nyakanga 2025, mu gihe ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bizatangira tariki 05 Nyakanga 2025 bikazatangirira mu Karere ka Musanze.
Si ubwa mbere Kevin Kade yari ataramye muri ibyo bitaramo, nubwo ari ubwa mbere yari agiye kugera ku bafana be kubera ko ubwo aheruka muri ibyo bitaramo hari mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, aho abantu babikurikiraniraga kuri televiziyo.