Umuhanzi akaba n’umwe mu bakora bakanatunganya indirimbo Mugisha Robinson uzwi nka Element Eleeeh, ari mu gihugu cya Uganda aho yitabiriye umwiherero uciye ingando w’abahanzi n’abatunganya umuziki uhuza abo muri Afurika y’Iburasirazuba nabo mu Burayi.
Ni urugendo yagize nyuma yo kuva muri Tanzania mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards, akaba yaratumiwe akanakirwa na Perezida wa UNMF Eddy Kenzo hamwe n’itsinda rye.
Amakuru avuga ko uruzinduko Element yagiyemo rugamije kwitabira umwiherero uciye ingando, ugamije gufasha no guhuza inganda z’umuziki wo mu Karere ka Afurika y’Ibirasirazuba hanwe n’u Burayi cyiswe ABM music camp (Africa Bureau Music).
Ni igikorwa biteganyijwe ko kizamara iminsi itandatu, kuko cyatangiye ku wa 3 kikazarangira ku ya 8 Werurwe 2025, aho yahuriyemo n’abahanzi batandukanye bo mu Karere barimo Azawi n’abandi.
Uretse kuba Element ari umuhanga mu bijyanye no gutunganya indirimbo, azwi no mu ndirimbo zitandukanye zirimo Kashe, Milele n’izindi yagiye afatanya n’abandi bahanzi.