BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > CNN yashinjwe guhindura amashusho ya Diddy akubita Cassie bahoze bakundana

CNN yashinjwe guhindura amashusho ya Diddy akubita Cassie bahoze bakundana

sam
Last updated: March 14, 2025 11:06 am
sam
Share
SHARE

Itsinda ry’ubwunganizi bwa P Diddy rirashinja CNN guhindura amashusho iki kinyamakuru cyashyize hanze, yerekana uyu muhanzi akubita Cassie Ventura bahoze bakundana, bukavuga ko atari ay’umwimerere ahubwo yahinduwe kugira ngo ibintu bigaragare ukundi bitandukanye n’ukuri kwabayeho.

Aba bunganizi ba Diddy bavuga ko CNN yabikoze mu buryo butatu, burimo guhisha igihe cya nyacyo igikorwa cyabereye, aho bavuga ko CNN yahishe iki gihe mu rwego rwo gutuma kumenya igihe ibintu byabereye n’uburyo byakurikiranye bigorana.

Ikindi aba bunganizi ba Diddy bavuga ni uguhindura uburyo amashusho akurikirana, aho bavuga ko CNN yahinduye uko amashusho yakurikiranye ndetse bikaba bivuze ko ibyabaye bishobora kuba byarerekanwe mu buryo butari bwo.

Muri iki kirego kandi bavuga ko amashusho yihutishijwe kurusha uko byagenze mu by’ukuri ndetse ibi bikaba byaratumye Diddy na Cassie, bagaragara mu yindi sura muri ayo mashusho bitandukanye n’uko byagenze bigatuma bamwe bafata uyu mugabo nk’inyamanswa.

Kubera izi mpinduka zakozwe, ubwunganizi bw’uyu mugabo buvuga ko amashusho ya CNN adatanga ishusho y’ukuri ku byabaye ndetse adakwiriye kuzifashishwa ubwo azaba aburana.

Bemeza ko amashusho yahinduwe agahindura isura y’ibyabaye, bikaba bishobora gutuma umuntu uri mu mashusho agaragara nk’ufite amakosa akomeye kandi atari ko bimeze.

Gusa umwunganizi wa Cassie Ventura, Douglas Wigdor, yabwiye TMZ ko aya mashusho azifashishwa mu rukiko nta kabuza kuko yerekana ibyabaye.

Ati “Mfite icyizere ko amashusho agaragaza ukuri kwa nyako kw’ibyabaye mu buryo bukwiriye, azemezwa nk’ikimenyetso mu rukiko. Kandi Diddy azaryozwa ibikorwa bye by’ubugome.”

Ku wa 17 Gicurasi 2024 nibwo hagiye hanze amashusho ya Diddy ari guhondagurira Cassie muri Hoteli. Aya mashusho ni ayo mu 2016.

Yagiye hanze mu gihe uyu mugabo yari amaze iminsi ashinjwa guhohotera abagore ndetse benshi bari bakomeje kumushyira mu majwi ko yagiye abibakorera mu bihe bitandukanye mu myaka yashize.

Ikinyamakuru CNN nicyo cyabanje gusohora ayo mashusho yafatiwe muri “InterContinental Hotel” i Los Angeles, agaragaza uyu muraperi ari gukubita uwari umukunzi we, bahita bemeza ko nyuma y’isuzuma bakoze basanze ari Piddy.

Nyuma yo kujya hanze kw’aya mashusho Diddy yasabye imbabazi avuga ko ibyo yabikoze bitari bikwiriye. Ku wa 16 Nzeri 2024, Diddy yatawe muri yombi aho afungiwe mu Mujyi wa New York akurikiranyweho ibyaha bitandukanye byo gusambanya abagore n’abakobwa.

Uyu muhanzi azatangira kubura ku wa 5 Gicurasi uyu mwaka nta gihindutse, nyuma yo gutanga ingwate ubugira gatatu ngo aburane adafunze ariko urukiko rukamubera ibamba.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Post Malone yatandukanye n’umukunzi we

1 Min Read
Imyidagaduro

Hamenyekanye icyahitanye umubyeyi wa Rihanna umaze ukwezi yitabye Imana

3 Min Read
Imyidagaduro

Yago yemeje ko yatandukanye n’ukobwa baherutse ku byarana

2 Min Read
Imyidagaduro

Tiwa Savage yihenuye k’uwavuze ko agirwa mwiza n’amafoto

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?