Umuhanzikazi Ayra Starr umaze kubaka izina muri muzika haba muri Africa no ku isi yose, agiye kugaragara muri film yitwa ‘Children of Blood and Bone’ ishingiye ku gitabo cyanditswe na Tomi Adeyemi cyakunzwe cyane mu 2018.
Iyi ni film Ayra azahuriramo n’abakinnyi ba film b’ibyamamare nka Idris Elba, Viola Davis ndetse na Cynthia Erivo, akaba agiye kuyigaragaramo nyuma ya ‘Chrismas in Lagos’ yo muri Nollywood(Nigeria) film yagaragayemo bwa mbere.
Ayra Starr akomeje kwinjira muri cinema, nyuma y’abandi bahanzi bo muri Nigeria nabo bagiye bagaragara muri film zitandukanye barimo nka Simi, Yemi Alade, Tiwa Savage, Falz n’abandi.
Kugeza ubu itunganywa ry’iyi filime ryaratangiye ndetse iri gukorwa n’inzu itunganya filime ya Lucasfilms izwiho gukora filime z’uruhererekane zakunzwe za ‘Star Wars’.
Ayra Starr ugiye kwinjira muri sinema, asanzwe ari mu bahanzikazi bakomeye muri Afurika, ndetse yakoze indirimbo zatumye amenyekana zirimo nka ‘Away’, ‘Rush’, ‘Blood Samaritan’ n’izindi.