BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

sam
Last updated: May 18, 2025 3:57 pm
sam
Share
SHARE

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye yashyikirije Umwami wa Brunei Darussalam, Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri icyo gihugu.

Izo nyandiko Amb. Uwhihanganye akaba yazitanze ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025.

Brunei Darussalam ni igihugu gito giherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Umugabane wa Aziya mu majyaruguru y’inkengero z’ikirwa cya Borneo.

Ni igihugu gifitanye umubano n’u Rwanda washinze imizi mu 2020, wemejwe binyuze mu guhana impapuro zemeza imibanire mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Muri Kamena 2021 ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi bagiranye ibiganiro bahuriye mu nama y’Ibihugu bikomeye ku Isi (G20) byibanze ku kongera imikoranire.

Abakuru b’Ibihugu na bo bagiye bagenderana aho muri Kamena 2024, Nyiricyubahiro Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku gukomeza gutsura ubufatanye mu bya dipolomasi, kubyaza umusaruro amahirwe ari mu mikoranire mu bukungu, uburezi, ubuzima n’iterambere rusange.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igenzura ubutaka bufite ubuso burenga kilometero kare ibihumbi 34

1 Min Read
Politike

Macron, Zelensky n’abandi bayobozi bakiriye amasezerano y’u Rwanda na RDC nk’intambwe ikomeye

4 Min Read
Politike

Tshisekedi yiyemeje gusabira Trump igihembo cya Nobel nashobora gukemura iyi ntambara

2 Min Read
Politike

DRC: Olusegun Obasanjo yasuye  Tshisekedi akubutse mu Rwanda

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?