Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe Meteo Rwanda, cyatangaje igabanuka ry’ingano y’imvura yari isanzwe igwa muri Gicurasi, mu gihe ubushyuhe bwo buziyongera mu Rwanda.
Meteo Rwanda yatangaje ko iteganyagihe ryo kuva tariki ya 21 kugeza tariki 31 Gicurasi 2024 rigaragaza ko imvura mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 izakomeza kugabanuka mu bice byinshi by’Igihugu.
Meteo Rwanda yavuze ko hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na 70 mu bice bitandukanye by’Igihugu, ikazagwa hagati y’umunsi umwe n’iminsi itatu taliki ya 21, 27 na 28 bitewe n’ahantu.
Ni mu gihe ingano y’imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu mu gice cya gatatu cya Gicurasi. Uretse mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’igihugu aho imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe ihangwa.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda, cyatangaje kandi ko mu Rwanda hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru (Bwinshi) buri hagati ya dogere selisiyusi 18 na 28 mu gice cya Gtatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024.