Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano y’amahoro agamije gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’impande zombi.
Ni amasezerano yashyinzweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi I Washington muri Amerika.
U Rwanda na DRC bimaze igihe mu biganiro byo kongera kubyutsa umubano wa bombi babifashojwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya masezerano ashyinzweho umukono nyuma yaho kuwa 18 Kamena uyu mwaka nabwo itsinda ry’uRwanda ryari riyobowe na Ambasaderi w’iki gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Mathilde Mukantabana ndetse n’irya DRC bemeje ibijyanye n’aya masezerano ku buhuza bwa Amerika na Qatar.
Aya masezerano akubiyemo ibintu bine by’ingenzi bikwiye kwitabwaho n’impande zombi birimo kubaha ubusugire bw’ikindi gihugu no kwirinda gushoza intambara, guhagarika gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro iva mu bindi bihugu.
Mu bindi kandi bikubiyemo harimo gushyiraho Itsinda rihuriweho rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’umutekano wambuka imipaka ishyira mu bikorwa inyandiko y’ibikorwa mu bya gisirikare bita “Concept of Operations (CONOPS) yemejwe ku wa 31 Ukwakira 2024.
Biteganyijwe ko nyuma y’aya masezerano Perezida Tshisekedi wa DRC na Kagame w’u Rwanda bazashyira umukono kuri Aya masezerano mbere y’uko ashyirwa mu bikorwa.
Nyuma y’aya masezerano u Rwanda ,DRC na Amerika bizasinyana amasezerano y’ubukungu