BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Banki y’Isi yemeje miliyari zirenga 140 Frw zo guteza imbere ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali

Banki y’Isi yemeje miliyari zirenga 140 Frw zo guteza imbere ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali

sam
Last updated: July 1, 2025 1:58 pm
sam
Share
SHARE

Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi yemeje miliyoni 100$ (arenga miliyari 144 Frw) azafasha mu kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali binyuze mu mushinga uzwi nka ‘Rwanda Urban Mobility Improvement: RUMI’.

Ni umushinga wibanda ku bwikorezi butangiza ibidukikije, budaheza ndetse bworohera buri wese, buzafasha abaturage kubona amahirwe atandukanye y’umurimo no kubona serivisi zitandukanye.

Amafaranga azatangwa binyuze mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Iterambere, IDA (International Development Association).

Mu bizakorwa harimo no gushyiraho ibice byahariwe bisi zitwara abantu gusa, kwagura inzira y’abanyamaguru n’iz’abanyamagare, gukoresha bisi z’amashanyarazi, kubaka sitasiyo zifasha mu gushyira umuriro muri izo bisi, kugabanya umuvundo w’imodoka ndetse ayo mafaranga azanakora ku mushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yavuze ko uwo mushinga uzafasha abaturage by’umwihariko abagore n’urubyiruko kubona imirimo na serivisi.

Ati “Bizafasha Umujyi wa Kigali kugera ku ntego yawo yo koroshya ubwikorezi bwa rusange, kuba umujyi ukeye ariko unabungabunga ibidukikije. Hagamijwe kandi gutuma ingendo zoroha, abantu bakabona uko bagenda, batekanye nta n’umwe uhejwe.”

RUMI izafasha abagore cyane abari mu bijyanye n’ubwikorezi, ubwubatsi no mu yindi mirimo ikorerwa muri Gare ya Nyabugogo byitezwe ko mu 2030 izaba ikoreshwa n’agenzi barenga ibihumbi 180 ku munsi.

Izibanda kandi mu mishinga igamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika z’ibihe nko kurwanya imyuzure ikunze kuzahaza Gare ya Nyabugogo, ibizatuma ubwikorezi bukorwa nta nkomyi.

Ni mu gihe gukoresha bisi z’amashanyarazi na byo bizafasha mu kugabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere muri gahunda y’u Rwanda yo kugabanya byibuze 38% by’iyo rwohereza bitarenze mu 2030.

IDA ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda yashinzwe mu 1960 igamije gukura abaturage mu bukene. Ifasha hafi 74% by’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho 39% ari ibyo muri Afurika. Nko mu myaka itatu kugeza mu 2021/2022, IDA yari yatanze hafi miliyari 34,7$ ndetse 70% ajya muri Afurika.
Umujyi wa Kigali ugiye kongerwamo bisi zikoresha amashanyarazi mu kwimakaza ubwikorezi burengera ibidukikijeBisi z’amashanyarazi ni zimwe mu biri gufasha u Rwanda kugabanya imyuka yanduye rwohereza mu kirere

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Aba Minisitiri b’umutekano w’imbere mu Rwanda na DR.Congo bahuriye muri Qatar

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Turkmenistan byatangiye urugendo rw’ umubano mu bya dipolomasi

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Bwongereza bwasabye kwihutisha ibikubiye mu masezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?