Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye muri Tanzania, nyuma yo kwakira mugenzi we wa Uganda, Perezida Samia suluhu yabwiye abanyamakuru ko yabwiye mugenzi we ko Tanzania imushyigikiye mu mugambi w’ibiganiro bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere ibihugu byombi biherereyemo.
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, abinyujije ku rukuta rwa X yamenyesheje abanya-Uganda ko yageze mu Gihugu cya Tanzania, akaba yahatangiye uruzinduko rw’akazi.
Yagize ati ” Nageze muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania mu ruzinduko rw’akazi, nitabiriye ubutumire bwa Nyakubahwa Samia suluhu Hassan. Tuzagirana ibiganiro bizibanda ku bufaranye hagati y’Ibihugu, hagamijwe gukomeza kunoza umubano mwiza ibihugu byacu bisanzwe bifitanye.”
Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kwakira mugenzi we wa Uganda yavuze ko Tanzania yijeje Yoweri Kaguta Museveni ko imushyigikiye mu mugambi we, wo gutegura ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu karere, ibi bihugu biherereye kubera intambara z’urudaca zugarije ibihugu by’abaturanyi babo.
Yagize ati” Tanzania imaze kugaragariza Museveni ko imushyigikiye bidasubirwaho ndetse yiteguye gutanga umusanzu wayo uzakenerwa ku ruhande rwayo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugarura amahoro.”
Uruzinduko rwa Perezida wa Uganda, Museveni muri Tanzania, ntihatangajwe iminsi ruzamara. Uru uruzinduko ni urwa mbere Perezida Yoweli Kaguta Museveni akoze, nyuma yo gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya karindwi mu matora yabaye muri Mutarama 2026.
