Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kuvuga ko afite ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye , rwifashishije abantu rucumbikiye bagize uruhare muri Coup d’État yageragejwe mu 2015.
Kimwe n’amagambo aherutse gutangariza kuri BBC mu kwezi gushize avuga ko afite gihamya ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi ndetse nirushima gutera i Bujumbura runyuze muri Congo, nawe azatera i Kigali aciye mu Kirundo.”
Kuri ubu yongeye kuvugira amagambo asa nk’ayo ubwo yari mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24.
Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba agifite amakuru y’uko u Rwanda ruteganya gushoza intambara ku gihugu cye, yagize
ati: “Mbere na mbere dufite amakuru, tuzi uwo mugambi, ikindi hari ibimenyetso. Ibimenyetso dufite mbere na mbere ni uko bacumbikiye abagize uruhare muri coup d’etat yo muri 2015 bafite umugambi wo gutera u Burundi.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi bikorwa n’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC bigizwemo uruhare na Amerika n’ubuhuza bwa Qatar, buri wese azi ikibazo gihari kandi ko hari icyizere ko amahoro ashobora kuboneka.
Ati “Bitari ibyo, ubu ibintu bimeze nabi.”
Ibi perezida ashinja u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma rukavuga ko ahubwo u Burundi aribwo bufite umugambi mubisha wo kurutera
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko u Burundi aribwo bufite umugambi wo gutera u Rwanda ndetse ko byanarenze kuba mu mvugo, bikanatangira kugeragezwa.
U Burundi busanzwe bukorana na RDC, ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi 1994 , aba bombi bahuriye ku mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nubwo perezida Ndayishimiye atangaza ibi , hashize igihe u Rwanda na DRC bahurira mu biganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi i Doha muri Qatar