Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 22 Gicurasi 2024, yasize ishyize abayobozi barimo Francis Kaboneka ku myanya itandukanye y’ubuyobozi.
Francis Kaboneka utaherukaga kuvugwa muri politike yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, naho Tuyizere Thadée na we agirwa komiseri muri iyo Komisiyo.
Francis Kaboneka yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2014 kugeza mu 2018, yanabaye kandi Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko n’indi mirimo itandukanye.
Mu bandi kandi bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi harimo Patrick Emile Baganizi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Imari cyo gusana Imihanda (RMF) , mu gihe Dr Lassina Zerbo yagizwe Umujyanama mu by’ingufu akaba n’umunyamuryango w’akanama gashinzwe ingamba na gahunda muri Perezidansi ya Repubulika.
Lassina Zerbo yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), akaba yaranabaye Minisitiri w’Intebe wa Bourikina Faso w’agateganyo kuva mu 2021 kugeza mu 2022.