BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > REB ishyize umucyo ku cyibazo cy’umunyeshuri wirukaniwe ’kumena amazi ku bikoresho bya bagenzi be

REB ishyize umucyo ku cyibazo cy’umunyeshuri wirukaniwe ’kumena amazi ku bikoresho bya bagenzi be

admin
Last updated: February 4, 2026 11:50 am
admin
Share
SHARE

Kugeza ubu, aho Ikigo cy”Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB) gihagaze, nuko umunyeshuri witwa Abimana Hadjala yahanishijwe igihano kirenze igiteganyijwe.

Inkuru y’uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’ishuri Inyange Girls’ School of Science ryo mu Murenge wa Rusiga, akarere ka Rulindo mu Majyaruguru, yatangiye gusakara mu mpera z’icyumweru gishize.

Yamenyekanye bitewe n’ibaruwa y’umubyeyi we yasinyeho yemeza ko yakiriye umwana wirukanwe burundu n’ishuri yigagaho, “kubera kumena amazi ku bikoresho by’ishuri.”

N’ubwo ishuri ritigeze rigaragaza niba ibikoresho by’ishuri Abimana yamennyeho amazi ari ibitabo bikaba byaracitse, cyangwa ibiryo bikaba byarabiteye kubiha, abavuze ku mbuga nkoranyambaga bibanze ku kuvuga ko iki gihano gikabije.

Abenshi bavugaga ko hashoboraga uboneka ikindi gihano gihabwa uyu munyeshuri, kirenze kuburizamo inzozi ze z’amashuri.

Hari n’ababishyiraga ku rundi rwego bakagira bati “ibi ni nko kwicisha isazi inyundo.”

Umuyobozi mukuru wa REB wungirije Dr. Flora Mutezigaju, mu kiganiro kuri KT Radio yabwiye umunyamakuru ko iki gihano kidakwiranye n’ikosa umunyeshuri yakoze.

Yagize ati “hari sitati yihariye igenga abakozi bakora mu nzego z’uburezi, igaragaza ni ryari umunyeshuri yirukanwa, ni ryari umukozi ukora mu burezi bw’ibanze yirukanwa. Dushishikariza abakora mu burezi bw’ibanze kumenya ngo ni ryari umunyeshuri ashobora guhanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu. Icyo ngicyo kumena amazi, ntabwo birimo.”

Mutezigaju avuga ko iyo habaye ikintu nk’iki bihutira kuvugana n’ishuri ndetse n’ababyeyi ngo bumve uko iki gihano cyaje, ariko ngo uretse n’ibyo, inama y’ababyeyi n’abarimu iki kibazo iragikemura, bitiriwe bigera ku rwego rwa REB cyangwa Minisiteri y’Uburezi.

Muri Gicurasi 2017, Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza ashyiraho imirongo migari ishingirwaho n’ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere mu mashuri y’Uburezi bw’ibanze.

Ingingo ya 26 y’aya mabwiriza iteganya ko amwe mu makosa ashobora gutuma umunyeshuri

yirukanwa ku ishuri ni nko kurwana, kunywa ibiyobyabwenge, ingengabitekerezo ya Jenoside,ubusambanyi n’ibindi.

Mu gihe umuntu akoze ikosa riteganywa n’andi mategeko ikibazo gishyikirizwa inzego zibishinzwe.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyambu cya Karongi kinyuzwaho toni 8000 za sima buri kwezi

3 Min Read
Mu Rwanda

Perezida Kagame yanenze abashinja u Rwanda gukorana na M23.

3 Min Read
Mu Rwanda

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

1 Min Read
Mu Rwanda

Byinshi ku biganiro byahuje Perezida Gnassingbé wa Togo na perezida Paul Kagame

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?