BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jun 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Burera : Umwarimukazi yagaragaje ko ashaka gukabya inzozi ze zo kuba umudepite

Burera : Umwarimukazi yagaragaje ko ashaka gukabya inzozi ze zo kuba umudepite

Patrick Maisha
Last updated: May 21, 2024 2:06 pm
Patrick Maisha
Share
SHARE

Kuri uyu wa 21 Gicurasi Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite mu cyiciro cy’Abagore.

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc mu gitondo yafashe moto yerekeza ku biro bya Komisiyo y’Amatora gutanga kandidatire ye.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yiteguye kwegukana umwanya mu badepite 24 b’abagore, kandi ko afite icyizere cy’uko azabasha kuzuza inshingano kuko yabaye mu myanya itandukanye y’inzego z’ibanze.

Ati: “Nzabishobora, kuko nabibayemo mpagarariye urubyiruko, nabaye no mu nama Njyanama y’Akarere ka Burera, urumva ko ku bijyanye n’umurongo n’icyerekezo by’igihugu ndi tayali, niyo mpamvu nshaka kugira ngo umusanzu wanjye ube wakomereza mu badepite.”

Ni mu gihe biteganyijwe ko ku wa 29 Kamena 2024, aribwo hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka, ndetse ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga, naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

NEC kandi iteganya ko kuva ku wa 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2024 hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rugiye kuyobora CEEAC

Guinea Equatorial hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika…

Rusizi: Yatawe muri yombi nyuma yo gushikuza umukobwa agakapu karimo telefone

Umugabo witwa Ntihinyurwa Alexis w'imyaka 33 afungiye kuri ya sitasiyo ya RIB…

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata…

Minisitiri Mutamba yongeye kwitaba Ubushinjacyaha bumuhata ibibazo

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yamaze amasaha…

Leta ya RDC yarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere baganiriye na AFC/M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere ka…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

NYARUGENGE: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

3 Min Read
Mu Rwanda

Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Kenya

1 Min Read
Mu Rwanda

Umunyarwanda yabaye Ambasaderi w’umwaka muri Canada

1 Min Read
Mu Rwanda

Rusizi: Umuturage yavumbuye gerenade aho yarimburaga imigano

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?