BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Burera : Umwarimukazi yagaragaje ko ashaka gukabya inzozi ze zo kuba umudepite

Burera : Umwarimukazi yagaragaje ko ashaka gukabya inzozi ze zo kuba umudepite

Patrick Maisha
Last updated: May 21, 2024 2:06 pm
Patrick Maisha
Share
SHARE

Kuri uyu wa 21 Gicurasi Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite mu cyiciro cy’Abagore.

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc mu gitondo yafashe moto yerekeza ku biro bya Komisiyo y’Amatora gutanga kandidatire ye.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yiteguye kwegukana umwanya mu badepite 24 b’abagore, kandi ko afite icyizere cy’uko azabasha kuzuza inshingano kuko yabaye mu myanya itandukanye y’inzego z’ibanze.

Ati: “Nzabishobora, kuko nabibayemo mpagarariye urubyiruko, nabaye no mu nama Njyanama y’Akarere ka Burera, urumva ko ku bijyanye n’umurongo n’icyerekezo by’igihugu ndi tayali, niyo mpamvu nshaka kugira ngo umusanzu wanjye ube wakomereza mu badepite.”

Ni mu gihe biteganyijwe ko ku wa 29 Kamena 2024, aribwo hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka, ndetse ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga, naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

NEC kandi iteganya ko kuva ku wa 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2024 hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyambu cya Karongi kinyuzwaho toni 8000 za sima buri kwezi

3 Min Read
Mu Rwanda

Perezida Kagame yanenze abashinja u Rwanda gukorana na M23.

3 Min Read
Mu Rwanda

REB ishyize umucyo ku cyibazo cy’umunyeshuri wirukaniwe ’kumena amazi ku bikoresho bya bagenzi be

2 Min Read
Mu Rwanda

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?