BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 5, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > U Rwanda rwanenze rapolo za Loni yongeye zirushinja kwiba amabuye ya RDC

U Rwanda rwanenze rapolo za Loni yongeye zirushinja kwiba amabuye ya RDC

sam
Last updated: July 3, 2025 9:35 am
sam
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yikomye raporo nshya yashyizwe hanze n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) zongeye gushinja u Rwanda gusahura amabuye y’agaciro mu Buraairazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Guveinoma y’u Rwanda yahishuye ko u Rwanda rufite ububiko buhagije bw’amabuye y’agaciro yiswe 3T (tin, tantalum, and tungsten) acukurwa mu buryo bwa kinyamwuga ku buryo atanga umusaruro, bitandukanye n’uburyo acukurwamo muri RDC.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madamu Yolande Makolo, yagarutse kuri ibyo binyoma byongeye kugarurwa muri raporo, mu gihe muri Werurwe 2025 Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yatangaje ko amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda miliyari 1.7 y’Amadolari ya Amerika mu 2024.

Icyo gihe yerekanye Uturere tw’u Rwanda tubonekamo amabuye y’agaciro menshi, aho ibuye rya gasegereti riboneka mu Karere ka Rulindo, Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Ngororero, Ruhango, Nyanza, Rutsiro, Huye, Nyabihu, Rubavu, Rwamagana, Kayoza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma, Gasabo, na Nyarugenge.

Ibuye rya kuruta (coltan) riboneka muri Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Gatumba muri Ngororero, Ruhango, Nyanza, Rutsiro, Huye, Rubavu, Rwamagana Nyagatare, Ngoma, na Gasabo. Ibuye rya Wolufuramu riboneka i Nyakabingo muri Rulindo, Bwisigye muri Gicumbi, Kagogo muri Burera, Ndiza muri Muhanga, no muri Kanyonza.

Minisitiri yagaragaje ko na zahabu iboneka muri Miyove na Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, Ruharambuga na Bushekeri muri Nyamasheke na Bweyeye na Butare muri Rusizi.

Ni mu gihe ibuye rya beleliyumu na litiyumu aboneka i Muhanga, i Gatumba muri Ngororero, Ruhango, Nyanza, Huye, na Rubavu.

Umuvugizi wa Guverinoma anyomoza raporo y’impuguke za Loni, yagize ati: “U Rwanda rufite ububiko buhagije bw’amabuye y’agaciro ya 3T kandi bihabanye n’uko mu burasirazuba bwa RDC ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa gakondo kandi bukaba bunakorwa mu buryo bwa gihigi n’imitwe yitwaje intwaro n’abayobozi bamunzwe na ruswa, u Rwanda rufite urwego rw’ubucukuzi rukurikiranwa neza kandi rwubatswe kinyamwuga, ahashowe imari mu gutunganya amabuye y’agaciro no mu bindi bikorwa remezo bituma acukurwa akanatunganywa mu buryo bw’ubucuruzi afite n’ibirango by’ubuziranenge.”

Madamu Makolo yanagarutse ku masezerano y’amahoro yasinywe ku wa 27 Kamena hagati y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC, ashimangira ko azafasha mu kwagura amahirwe y’ubutwererane na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho ishoramari ry’abikorera bazava muri icyo gihugu rizafasha kurushaho kunoza inzego z’ubucukuzi no gushyiraho amahame n’amabwiriza ajyana no kubyaza umusaruro urwo rwego mu buryo bw’umwuga.

Impuguke za Loni zatesheje agaciro impungenge z’u Rwanda kuri FDLR Muri iyo raporo nanone, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zasobanuye uburyo umutwe w’iiterabwoba wa FDLR ushyigikirwa na Guverinoma ya RDC ndetse abawugize bakaba bari mu barwanyi bizewe mu ngabo z’Igihugu ariko ntizagaruka ku mpungenge z’uwo mutwe ku mutekano w’u Rwanda zimaze imyaka myinshi.

Madamu Makolo yavuze ko ukutagaragaza impungenge z’u Rwanda byakozwe ku bushake, kuko izo mpungenge zimaze imyaka ikabakaba 30 ari zo zituma u Rwanda rushyiraho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka, cyane ko umugambi wa FDLR atari uwo kurwanira RDC ngo birangire ahubwo ari uwo gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi bwarwo.

Yagize ati: “Raporo yemeza ko Leta ya RDC ishyigikira umutwe w’abajenosideri wa FDLR ndetse ko ingabo za Congo (FARDC) ziwishingikirizaho nk’ingabo zirwana imbere, ariko ikirengagiza ku bushake impungenge z’u Rwanda zimaze igihe kinini zirebana n’ibibazo iterwa na FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, ari na byo bisaba ko ku mipaka yacu hashyirwaho ingamba z’ubwirinzi.”

Yakomeje avuga ko amasezerano y’amahoro yasinywe mu cyumweru gishize, ashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kuyashyira mu bikorwa, harimo gutanga umusanzu warwo mu kurandura FDLR burundu, ari na byo bizatuma u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Ibyo kandi ngo bizanatuma impunzi z’Abanyekongo bahejejwe ishyanga gusubira mu byabo batekanye ibyo byose bikazakurikirwa n’amahoro arambye akenewe mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Banki y’Isi yemeje miliyari zirenga 140 Frw zo guteza imbere ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Banki y’Isi yemeje miliyari 95 Frw zo gufasha impunzi mu Rwanda

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye mugenzi we wa Niger

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri barenga 220 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza mu mashuri abanza

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?