Impanga zisa ndetse zihuje n’ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri mu 2020.
Mu rukiko rwo mu Bufaransa uru rubanza rw’abavandimwe b’impanga zisa rwateje impagarara kuko muri bo harimo ukekwaho icyaha cyo gukoresha imbunda.
Abo bavandimwe bafite imyaka 33 bari mu baregwa batanu baburanira hafi y’i Paris, bashinjwa kwica abantu babiri mu mwaka wa 2020 no kugerageza kwica abandi bantu benshi mu bitero byakurikiyeho, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien.
Gusa bombi barakekwaho gucura umugambi wo kwica aba bantu babiri ariko ko DNA yabonetse ku mbunda yakoreshejwe biravugwa ko ari iy’umwe muri bo.
bugenzacyaha bwifashisha ibimenyetso bya gihanga bitabashije kumenya nyir’iyo DNA, bityo bikaba bitarashobotse kumenya mu buryo budasubirwaho uwagize uruhare muri icyo cyaha.
Umwe mu bakora iperereza yambwiye urukiko ko nyina wababyaye ariwe wenyine wabasha kubatandukanya .
Amakuru avuga ko mu rukiko ruberamo urwo rubanza hari umwuka mubi. Ku wa kabiri ushize, bivugwa ko impanga zombi zavanywe mu cyumba cy’urukiko nyuma yo kwanga guhaguruka.
Polisi yemeza ko aba bombi bitwaje kuba basa ndetse banahuje ibimenyetso ndangasano, kugira ngo bahishire ibyo baregwa. Umupolisi mukuru wavuganye n’ikinyamakuru Le Parisien yavuze ko izi mpanga zakundaga gutizanya imyenda, telefone zigendanwa ndetse n’ibyangombwa bibaranga.
Kubera ko amakuru y’irangamimerere ndetse n’ibimenyetso ndangasano bitashoboye kubatandukanya, abashinzwe iperereza bifashishije amakuru yo kuri telefone, amashusho ya ‘camera’ z’umutekano, iyumviriza ry’itumanaho ndetse n’ubundi buryo bwo kugerageza kwemeza aho buri wese yari aherereye n’ingendo yakoze, nk’uko ikinyamakuru Le Parisien kibivuga.
Icyakora, ikibazo gikomeye cyo kumenya uwarashe akoresheje intwaro yabonetse, ntikirabonerwa igisubizo.
Urubanza rurakomeje, aho biteganyijwe ko urukiko ruzafata umwanzuro mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.
