BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Rubavu : RIB yataye muri yombi abagitifu babiri

Rubavu : RIB yataye muri yombi abagitifu babiri

Patrick Maisha
Last updated: May 23, 2024 12:55 pm
Patrick Maisha
Share
SHARE

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe n’uw’akagali ka Ryabizige mu karere ka Rubavu .

Abatawe muri yombi bakurikiranyweho guhishira no gutesha agaciro ibimenyetso by’amakuru yerekeranye na Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Ryabizige mu Karere ka Rubavu, akurikiranweho guhishira umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaje kurangira uwo mubiri uburiwe irengero.

Ni mu gihe amakuru yawo yari yaramenyekanye kuwa 05 Mata 2024 ubwo hubakwaga igipangu cy’umuturage, uboneka ahacukurwaga umusingi w’inzu mu Mudugudu wa Musenti uri mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

Amakuru amaze kumenyekana, yahise amenyeshwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe.

Uyu we akurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kuko nyuma yo kubura k’uwo mubiri yahishiriye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ryabizige.

Uhamwe n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda, n’ihazabu y’ibihumbi 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni 1.000.000 Frw mu gihe umufatanyacyaha muri icyo cyaha ahanwa nk’uwakoze icyo cyaha.

RIB yatangaje ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside ndetse n’uhishira ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru rwego rwibukije abantu kujya batanga amakuru aho baba bazi hakiri imibiri y’abazize Jenoside hose kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Kuwa 21 Gicurasi 2024 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe yatawe muri yombi, nk’uko bitangazwa na IGIHE , ndetse abatawe muri yombi  kuri ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo yohererezwe ubushinjacyaha.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo abari abayoboke b’ishyaka rya…

Meteo Rwanda yasobanuye icyateye imvura n’ubukonje muri iyi mpeshyi

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura yaguye mu mpeshyi Kandi bidasanzwe, yatewe n’itsinda…

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

Ubwegure butunguranye bwa Visi-Perezida w’u Buhinde wari unayoboye Inteko Ishinga Amategeko umutwe…

Nyarugenge: Umugore yaguwe gitumo na Polisi afite ibiro bibiri by’urumogi

Kuri uyu wa  22 Nyakanga 2025, Polisi ifatanije n’abaturage yafashe umugore witwa…

Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo we kugeza ivuyemo amaraso

Umugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Dosiye iregwamo umukozi wa NAEB yoherejwe mu Bushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

2 Min Read
Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
Ubutabera

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?