Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino ya Taekwondo ku Isi, Dr. Chungwon Choue, yageze mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi ine.
Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Gicuransi 2025 yakirwa n’abayobozi batandukanye mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Taekwondo.
asuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine, kugeza ku wa 8 Gicurasi, rugamije ahanini kumenya u Rwanda no gusura umushinga ugamije imibereho myiza y’impunzi binyuze mu gukina Taekwondo, ukaba ari uwa Taekwondo Humanitarian Foundation (THF), Umuryango wegamiye kuri World Taekwondo.
Uyu mushinga ukorerwa mu nkambi ebyiri mu Rwanda, ugizwe na Mahama Taekwondo Academy mu Nkambi y’impunzi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, ndetse na Kiziba Taekwondo Academy mu Nkambi y’impunzi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.
Ni umushinga watangiye mu 2016 ariko utangizwa ku mugaragaro ku wa 30 Werurwe 2017. Ubu mu nkambi zombi ubarirwamo abakinnyi ba Taekwondo 235 b’abahungu n’abakobwa mu byiciro by’imyaka ndetse n’imikandara bitandukanye.
Kuva uyu mushinga utangiye mu Rwanda, umukinnyi wa Mahama Taekwondo Academy, Hakizimana Parfait, yashoboye kuba umwe mu bagize ikipe y’Isi y’impunzi yitabiriye Imikino Olempike y’Abafite ubumuga yabereye i Tokyo mu 2021.
Uruzinduko rwa Dr. Choue kandi rushobora gutuma mu Rwanda hashyirwa ikigo Nyafurika cy’imyitozo ya Taekwondo, kizanategurirwamo Ikipe y’isi y’impunzi (World Refugee Team) izakina Imikino Olempike n’iya Paralempike izabera i Los Angeles mu 2028.
Dr. Chungwon Choue washinze Umuryango Taekwondo Humanitarian Foundation (THF) anabereye Umuyobozi Mukuru, afite imyaka 78 mu gihe amaze imyaka 22 ari Perezida wa World Taekwondo. Manda iheruka yayitorewe mu 2021 ku majwi 129 kuri 131.