Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amagaru ku isi, FIFA, yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota witabye Imana.
Ku wa 3 Nyakanga 2025, nibwo hasohotse inkuru y’incamugongo ivuga ko Diego Jota yitabye Imana azize Impanuka yabereye mu gihugu cya Esipanye mu ntara yitwa zamora.
Iyi nkuru ikimara kujya hanze , ibyamamare bitandukanye birimo Cristiano Ronaldo, abakinnyi batandukanye bakinanye na Diego Jota bifatanyije n’Umuryango we muri ibi bihe bitoroshye. Amakipe atandukanye yiganjiemo ayo mu gihugu cy’Ubwongereza nayo yashenguwe cyane no kwitaba Imana k’uyu musore.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amagaru ku isi, FIFA, nayo yemeye gutangira igikorwa cyo guhereza icyubahiro Diego Jota witabye Imana. FIFA yatangaje ko mu gikombe cy’isi cy’ama-Club kiri kubera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, bagiye kujya bafata umunota wo kwibuka uyu musore.
Ibi bizatangira mu mikino izakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025. Ni imikino ya 1/4 cy’igikombe cy’isi cy’ama-Club. Iyi mikino izakinwa na Real Madrid, Bayern Munich, Borussia Dortmund, Al Hilal, Paris Saint-Germain, Flaminese, Chelsea na Palmeiras.
Ibi n’ubundi byatangiye mu myitozo aya makipe arimo gukora yitegura iyi mikino aho amwe muri yo mbere y’imyitozo yafashe umwanya wo kwibuka uyu musore.
FIFA kandi yatangaje ko ibendera ryayo ku cyicaro kiri mu busuwisi, riraza kumanurwa akagezwa hagati kugira bahereze icyubahiro Diego Jota na Andre Silva bitabye Imana.
Ikipe ya Liverpool FC yakinagamo yatangaje ko nimero 20 yambaraga nta wundi uzongera kuyihabwa mu buryo bwo kumuha icyubahiro.
Diego Jota witabye Imana, asize umugore bari bamaze iminsi micye cyane bakoze ubukwe