Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yagaragaje ko isomo Abanyarwanda bakuye mu mateka hari abanyamahanga benshi batararifata. Yabivuze mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, muri Kigali Convention Centre, mu nama ya 11 ngarukamwaka yiga ku mutekano (National Security Symposium) ihuriza hamwe inzego zitandukanye z’umutekano zaba izo mu Rwanda ndetse n’izo hirya no hino muri Afurika.
Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda, yagaragaje ko iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko aya mateka ashimangira ko Abanyarwanda bakuyemo isomo rikomeye, n’ubwo ibimenyetso bihari bigaragaza ko Isi ntacyo yayigiyemo kuko hirya no hino ku Isi hakigaragara ibibazo by’umutekano muke.
Marizamunda, yagaragaje kandi ko Isi yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo bikomeje kubangamira amahoro n’umutekano.
Yagize ati: “Ibi bibazo birimo iterabwoba, kujya mu mitwe y’iterabwoba ku rubyiruko, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi biterwa n’imiyoborere mibi, imihindagurikire y’ibihe, inzara n’ibindi.”
Umuhango wo gutangiza iyi nama y’iminsi itatu witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubaraka Muganga n’abandi.
Iyi inama kandi yitabiriwe n’abagera kuri 590 baturutse mu bihugu bisaga 50.