Uwihoreye Jean Marie utuye mu mudugudu wa bumbogo , akagari ka Kabasumba mu murenge wa Nyamiyaga akarere ka Kamonyi avuga ko yarumwe izuru rigacika na mugenzi we amuhoye Kwiririmbira indirimbo y’umuryango FPF Inkotanyi .
Uwihoreye kuri ubu urwariye mu bitaro bya Remera Rukoma avuga ko yagiriwe ishyari n’uwitwa Damascene uzwi ku izina rya Teribani amushinja kurya amafaranga yahawe na FPR wenyine ntamuheho.
Ibi byabaye ubwo bari bari mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga hafi neza n’isantere y’Ubucuruzi y’ahazwi nko muri Arikide nk’uko ikinyamakuru Intyoza .com kibitangaza.
Uwihoreye warumwe izuru yavuze ko yahohotewe ubwo yarari kuririmba indirimbo ya FPR gusa
Yagize ati“ Njyewe narahohotewe cyane! Uriya mugabo ariyenza cyane. Kwiririmbira gusa nibyo yanjijije? Ngo anziza uburyo ndya amafaranga ya FPR ukagira ngo amafaranga ni aye?”.
Akomeza agira Ati“ Njyewe ninjiye mu kabari musangamo mu gihe cya saa yine arambwira ngo ko umaze iminsi unywa Mitsingi umvugiriza induru ukaba utampamagara ngo ungurire Mitsingi, urya Amafaranga ya FPR nanjye ukaba utangurira icupa?”.Ndamubwira ngo FPR tuyiha amafaranga nk’Abanyamuryango, ntabwo FPR iduha Amafaranga”.
Uwihoreye ubwo yaririmbaga indirimbo ya FPR yari itewe n’umusaza urarira ku Kiliziya i Nyamiyaga , Damascene yahise amusanga aho yari ahagaze hejuru y’Umukingo .
Ati“ Hari Umusaza w’Umureyo urarira kuri Kiliziya, aza aririmba indirimbo ya FPR nanjye mba ndayiririmbye! Nibwo nagiye kumva numva uwo mugabo( Damascene) ankubise ibishyi bibiri by’amatwi. Twaherukanaga mu gihe cya saa yine. Nibwo yahise amanura ku mukingo ahita anshona izuru”.
Bamwe mu baturage babonye ibyabaye, babwiye itangazamakuru ko uyu mugabo Uwihoreye yarenganijwe ndetse agahohoterwa. Gusa na none ngo na nyuma uyu Uwihoreye ageze kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, uwamurumye izuru yarahamusanze amubwira ko yagize Imana ngo kuko yashakaga kumurangiza.
Uwihoreye Jean Marie arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma, aho arwajwe n’umugore we. Ku bijyanye n’igice cy’izuru rye, avuga ko abaganga bamubwiye ko badashobora kugisubizaho.
Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi buratangaza kuri iki kibazo