Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru Nairobi, yatumye ingendo z’indege zitinda kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026, nk’uko byatangajwe na sosiyete y’igihugu itwara abantu mu kirere, Kenya Airways, hamwe n’abashinzwe ibibuga by’indege.
Iyi myigaragambyo yabereye kuri Jomo Kenyatta International Airport, kimwe mu bibuga by’indege by’ingenzi ku mugabane wa Afurika mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere. Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Reuters, iki kibuga gifite uruhare rukomeye mu guhuza Afurika n’indi migabane, bityo gutinda kw’indege bikagira ingaruka ku bagenzi benshi.
Kenya Airways yatangaje ko gutinda mu igenzura ry’ikirere (air traffic control) ari byo byagize ingaruka ku guhaguruka no kugwa kw’indege kuri iki kibuga. Abagenzi benshi bagaragaye mu cyumba bategererezamo indege bategereje amakuru ku masaha mashya y’ingendo zabo.
Amakuru agaragaza ko amakimbirane ashingiye ku murimo hagati y’amashyirahamwe y’abakozi b’ikibuga n’ubuyobozi bw’indege za gisivili ari yo ntandaro y’iki kibazo. Abakozi bavuga ko bafite ibibazo birimo kutagira amasezerano y’akazi ahamye n’imibereho idahagije.
Mu cyumweru gishize, ihuriro ry’abakozi ryari ryatanze integuza y’iminsi irindwi mbere yo gutangira imyigaragambyo.
