Kuri uyu wa Mbere, ikindi cyiciro cy’Abasirikare bari bamaze igihe baroherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyanyuze ku butaka bw’u Rwanda basubira mu bihugu by’iwabo.
Abo basirikari bari batwawe mu modoka za bisi 16 za sosiyete ya RITCO, zibakuye mu Kigo cya Gisirikari giherereye ahitwa Mubambiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba basirikare bijiriye ku mupaka uhuza u Rwanda n’icyo gihugu, ku ruhande rwo mu Karere ka Rubavu, zibakomezanya urugendo Musanze-Kigali aho bafatira indege zibasubiza iwabo.
Iki cyiciro gitashye nyuma y’uko Ku wa Kane w’icyumweru gishize, ikindi cyiciro cy’Ingabo zari mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) na cyo cyaratashye, aho na bwo zari zagiye gufatwa n’imodoka za RITCO zabakuye muri iki Kigo cya Mubambiro.
Kuva mu mpera za Mata uyu mwaka, SADC yatangiye gucyura abasirikare n’ibikoresho byakoreshwaga n’abari muri buriya butumwa bw’uyu Muryango, ahagaragaye cyane ibikoresho byajyanwaga muri Tanzania na byo byanujijwe mu Rwanda, mu gihe ubu hari gucyurwa abasirikare.
Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye tariki 13 Werurwe, yemeje ko ihagaritse ubutumwa bw’ingabo zawo zari zagiyemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufatanya na FARDC guhangana na M23.