Ishyirahamwe ry’umupra w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kuri uyu wa kabiri ryatangaje ko ryirukanye abasifuzi batatu kubera imyitwarire yabo idahura n’indangagaciro ziranga abasifuzi.
Mu mabaruwa FERWAFA yandikiye basifuzi 3, ivuga ko bahowe gushishikariza abandi basifuzi gukora Betting ku mikino bari busifure.
Abirukanwe barimo Amida Hemedi kubera kugira uruhare mu gukora ‘match Uwimana Ally washishikarije bagenzi be gutega ku mikino yo mu Rwanda bagombaga gusifura.
Aba kandi barimo Mbarute Djihadi wakiraga amafaranga y’abashaka gukora “Match-fixing”.
Aba basifuzi bakunze gusifura imikino y’icyiciro cya kabiri ndetse no mu bari n’abategarugori. Nkuko bitangazwa na FERWAFA, ivuga ko aba birukanwe burundu mu gusifura hano mu Rwanda.