Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA)ryatangaje ryatangiye gukurikirana mu mizi ikibazo cy’amajwi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga y’umutoza wungirije wa Muhazi United FC Mugiraneza Jean Baptiste wumvikanye asaba myugariwo wa Musanze FC Bakaki Shafiq kwitsindisha ku mukino wa Kiyovu FC .
Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara kuri uyu 18 Werurwe 2025 , yatangarije abakunzi b’umupira w’amaguru ko nyuma yo kumva aya majwi yahisemo gushyikiriza iki kibazo Komisiyo ngengamyitwarire kugira ngo igikurikirane muburyo ngengamyitwarire ya FERWAFA.
FERWAFA kandi yatangaje ibi nyuma y’uko uyu mutoza wungirije yamaze guhagarikwa by’agateganyo n’ubuyobozi bwa Muhazi United FC kugira ngo nabwo bukore iperereza ryabwo.
FERWAFA yemeza ko imyanzuro izafatwa kuri iki kibazo izatangazwa mu gihe gikwiriye.
Amakuru kuri iki kibazo avuga ko Migi yahamagaye Bakaki, amusaba kuzitsindisha ku mukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu Sports, amwizeza kuzamugororera umwaka utaha .
Zimwe mu ngororano yasezeranyije uyu myugariro ukomoka muri Uganda harimo kuzamujyana muri Kiyovu sports , dore ko yitegura kuzatoza Urucaca mu mwaka utaha ndetse amubwira ko yamaze kuyisinyira imbanziriza masezerano.