BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > FERWAFA yahakanye amakuru y’ikoreshwa rya VAR mu mukino wa APR FC na Rayon Sports.

FERWAFA yahakanye amakuru y’ikoreshwa rya VAR mu mukino wa APR FC na Rayon Sports.

sam
Last updated: March 6, 2025 9:16 am
sam
Share
SHARE

Komiseri ushinzwe imisifurire mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Hakizimana Louis, yanyomoje amakuru avuga ko ku mukino wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru hazifashishwa ikoranabuhanga rya VAR.

Amategeko agena ikoreshwa ry’iri koranabuhanga mu misifurire, ateganya ko “ridakoreshwa mu mukino umwe gusa w’irushanwa, ahubwo ryitabazwa mu mikino yose.”

FIFA na IFAB ni byo bitanga uburenganzira kuri shampiyona zishaka gukoresha VAR nyuma yo gusuzuma ko bizakorwa ku mikino yose.

Ku wa 9 Werurwe ni bwo APR FC izacakirana na Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Rwanda Premier League kuri Stade Amahoro.

Gusa Rayon Sports imaze igihe kinini iyoboye Shampiyona ikomeje kugira ibihe bibi biteye inkeke abakunzi bayo, bishobora no gutuma itakaza umwanya mbere.

Gikundiro ikomeje kuragwamo ibibazo bitandukanye birimo imvune, aho iherutse gutakaza rutahizamu uyoboye abandi muri Shampiyona, Fall Ngagne.

Icyakora Kapiteni Muhire Kevin na myugariro Youssou Diagne basubukuye imyitozo.

Mu gihe iyi kipe yatsindwa na APR FC yatakaza umwanya wa mbere ndetse igasigwa inota rimwe bigoye ko yazakuramo ukurikije amateka ikipe y’ingabo ifite mu ngamba nk’izi zo guhatanira ibikombe.

Mu mikino 10 iheruka mu marushanwa yose, Rayon Sports yatsinze ine, inganya itanu, itsindwa umwe.

Ikipe y’ingabo z’igihugu yo imaze iminsi mu bihe byiza kuko mu mikino 10 iheruka, yatsinze itandatu, inganya ibiri, itsindwa indi ibiri.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
Imikino

Diogo Jota wakiniraga Liverpool yitabye Imana

1 Min Read
Imikino

FERWAFA mu nzira yo gufata umwanzuro ku mukino wa Bugesera na Rayon hashingiwe kuri raporo ya Komiseri

2 Min Read
Imikino

Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?