Umunya-Afurika y’Epfo, Patrice Motsepe, uri mu baherwe ba mbere muri Afurika, yongeye atorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) muri manda ya kabiri y’imyaka ine iri imbere 2025/2029.
Ni mu matora yabereye i Cairo mu Misiri, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, mu nama 14 y’Inteko rusange idasazwe y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yitabirwa n’abarimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Dr Patrice Motsepe yongeye gutorerwa uyu mwanya n’ubundi ariwe mukandida rukumbi. Yatorewe kuyobora CAF bwa mbere mu 2021, asimbuye umunyamadagascar Ahmad Ahmad.
Patrice Motsepe ni umwe mu bakire bo muri Afurika, aho urubuga rwa The Forbes rugaragaza ko ari ku mwanya wa cyenda n’umutungo ungana na miliyari 3.2$.
Motsepe w’imyaka 59 asanzwe ari nyiri Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yatwaye CAF Champions League mu 2016.
Motsepe akomeje gahunda ye yihaye yo guteza imbere imiyoborere myiza y’umupira w’amaguru muri Afurika no gushora amafaranga mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo bya siporo kuri uyu mugabane.