Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi yemeje miliyoni 100$ (arenga miliyari 144 Frw) azafasha mu kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali binyuze mu mushinga uzwi nka ‘Rwanda Urban Mobility Improvement: RUMI’.
Ni umushinga wibanda ku bwikorezi butangiza ibidukikije, budaheza ndetse bworohera buri wese, buzafasha abaturage kubona amahirwe atandukanye y’umurimo no kubona serivisi zitandukanye.
Amafaranga azatangwa binyuze mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Iterambere, IDA (International Development Association).
Mu bizakorwa harimo no gushyiraho ibice byahariwe bisi zitwara abantu gusa, kwagura inzira y’abanyamaguru n’iz’abanyamagare, gukoresha bisi z’amashanyarazi, kubaka sitasiyo zifasha mu gushyira umuriro muri izo bisi, kugabanya umuvundo w’imodoka ndetse ayo mafaranga azanakora ku mushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yavuze ko uwo mushinga uzafasha abaturage by’umwihariko abagore n’urubyiruko kubona imirimo na serivisi.
Ati “Bizafasha Umujyi wa Kigali kugera ku ntego yawo yo koroshya ubwikorezi bwa rusange, kuba umujyi ukeye ariko unabungabunga ibidukikije. Hagamijwe kandi gutuma ingendo zoroha, abantu bakabona uko bagenda, batekanye nta n’umwe uhejwe.”
RUMI izafasha abagore cyane abari mu bijyanye n’ubwikorezi, ubwubatsi no mu yindi mirimo ikorerwa muri Gare ya Nyabugogo byitezwe ko mu 2030 izaba ikoreshwa n’agenzi barenga ibihumbi 180 ku munsi.
Izibanda kandi mu mishinga igamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika z’ibihe nko kurwanya imyuzure ikunze kuzahaza Gare ya Nyabugogo, ibizatuma ubwikorezi bukorwa nta nkomyi.
Ni mu gihe gukoresha bisi z’amashanyarazi na byo bizafasha mu kugabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere muri gahunda y’u Rwanda yo kugabanya byibuze 38% by’iyo rwohereza bitarenze mu 2030.
IDA ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda yashinzwe mu 1960 igamije gukura abaturage mu bukene. Ifasha hafi 74% by’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho 39% ari ibyo muri Afurika. Nko mu myaka itatu kugeza mu 2021/2022, IDA yari yatanze hafi miliyari 34,7$ ndetse 70% ajya muri Afurika.
Umujyi wa Kigali ugiye kongerwamo bisi zikoresha amashanyarazi mu kwimakaza ubwikorezi burengera ibidukikijeBisi z’amashanyarazi ni zimwe mu biri gufasha u Rwanda kugabanya imyuka yanduye rwohereza mu kirere