Urubuga rwa TikTok rwagejejwe mu nkiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinjwa kurangaza abana bato.
Ni iki kirego cyatanzwe muri Leta 14 aho bashinja uru rubuga kwereka abana bato ibyo bakunda uko bamaraho umwanya bagakomeza kubereka ibyo bakunda bityo rukabarangaza.
Si uru rubanza gusa ahubwo TikTok yashinjwaga kutabika neza amabanga y’abarukoresha ahubwo rugatanga ayo mabanga mu Bushinwa.
Iki kigo gishinjwa kwereka abana ibintu bijyanye n’ibyo bakunda, igakomeza kubibahata ku buryo bamara umwanya munini kuri TikTok.
TikTok yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko nta kuri kurimo. Icyo kigo cyatangaje ko bibabaje kuba Leta zo muri Amerika zahisemo kuyijyana mu nkiko, aho kurebera hamwe uburyo ahari ikibazo hakosorwa.
Ikigo cyabyaye TikTok aricyo ByteDance kimaze iminsi mu zindi manza muri Amerika, aho gishinjwa gutanga amabanga y’abayikoresha kuri Leta y’u Bushinwa. Ni ibirego bishobora gutuma ihagarikwa muri Amerika.