Icyaha cy’ubushukanyi benshi bakunze kwita ubutubuzi n’ikimwe mu byaha bikomeje gufata umurego mu gihugu .
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwaburiye abakomeza kwishora muri ibi byaha by’ubwambuzi bushukana ko itazabihanganira na rimwe ndetse ko abantu bakwiye kuba maso kuko ababikora bamaze kuba benshi umunsi ku munsi .
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry , akanira na Igihe yavuze ko ari ibyaha bikomeza kwiyongera umunsi ku wundi ariko ko RIB itazigeara yihanganira ababikora .
Dr. Murangira yatanze urugero rw’umuturage abatekamitwe bariye agera kuri miliyo 8 bamwizeza ko bamuhaye amagi ya Kagomo ko ari imari ishyushye muri Amerika .
Uwashutswe bamubwiye ko hari Kagoma yacyitse muri Amerika ndetse ko ariyo yari isigayeyo yonyone dore ko iri no mu kirango cy’Amerika gusa ko yapfuye imaze gutera amagi 18 .
Yabwiwe ko gucika kw’iyi Kagoma byahangayikijije iki higuhu ndetse n’Isi aribyo byatumye bashyiriraho akayabo ka 3000 $ ( arenga miliyoni 3,8Frw) kuri buri gi.
Yahise yumva ari imari ishyushye atanga agera kuri miliyoni 8 ngo bayamuhe bamuha ay’inko asize igange ry’ubururu , abimenya nyuma , ashatse abayamuhaye n’abo yahaye amafaranga arabaheba.
RIB iburira Abaturarwanda ,ibasaba kugira amakenga igihe hari ababizeza inyungu z’umurengera mu gihe gito kuko akenshi ibyo biba ari uburiganya bugamije kubacuza utwabo.