BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Utuntu n'utundi > Abana bararwaye rubura gica nyuma yo kurya ibiryo ku ishuri byabonetsemo inzoka yapfuye

Abana bararwaye rubura gica nyuma yo kurya ibiryo ku ishuri byabonetsemo inzoka yapfuye

sam
Last updated: May 2, 2025 6:57 am
sam
Share
SHARE

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Buhinde irimo gukora iperereza ku makuru y’abana barenga 100 barwaye kubera kurya ifunguro rya saa sita ku ishuri nyuma y’uko ribonetsemo inzoka yapfuye.

Nk’uko komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ibitangaza, umutetsi yakomeje akagabura iryo funguro nubwo yari yarivanyemo iyo nzoka  ipfuye.

Amakuru avuga ko abana bagera kuri 500 bagaburiwe iryo funguro mu mujyi wa Mokama muri leta ya Bihar mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Ubuhinde.

Nyuma, abana bararwaye, abaturage ba hano na bo bafunga imihanda bigaragambya, nk’uko iriya komisiyo ibivuga.

Igira iti: “Komisiyo ibona ko ibyabaye, niba ari byo koko, ari ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ku banyeshuri.”

Iyi komisiyo irasaba abakuriye iriya leta “amakuru arambuye” mu gihe cy’ibyumweru bibiri, azaba arimo “uko amagara y’abo bana yifashe”.

Ifunguro rya saa sita ku buntu ku mashuri mu Buhinde ryatangiye gutangwa ku bigo byigaho abana bo mu miryango ikennye mu 1925 mu gace ka Chennai (Madras) mu majyepfo.

Uku kugaburira abana ku mashuri mu Buhinde kuri mu bikorwa nk’ibi binini cyane nk’ibi ku isi, kwatangijwe hagamijwe kurwanya inzara no kongera umubare w’abana bajya mu ishuri.

Gusa hagiye haba kwinubira isuku nke y’amafunguro agaburirwa abanyeshuri.

Mu 2013, ifunguro rihumanye bivugwa ko ryishe abana 23 mu ishuri riri muri iriya leta ya Bihar.

Polisi yavuze ko abahanga bapimye iryo funguro bakarisangamo “uburozi bwo hejuru cyane” bw’imiti ya pisticide.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Utuntu n'utundi

Kenya: Umugabo yataye umugeni mu birori by’ubukwe bwabo ariruka

2 Min Read
Utuntu n'utundi

KENYA : Umupasiteri yakomerekeje abagore babiri arimo kubakuramo amadayimoni.

3 Min Read
Utuntu n'utundi

Brazili : Inka yishe umugabo washatse kuyifata ku ngufu.

1 Min Read
Utuntu n'utundi

Yakatiwe gufungwa amezi abiri azira umubyibuho w’imbwa ye ukabije

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?