Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo batarahembwa nibura amezi arenga abiri muri atandatu baberewemo.
Muri iyi kipe y’Umujyi harimo abakinnyi bamaze amezi atandatu badahembwa n’abandi bafitiwe amezi ane.
Ni mu gihe abatoza bamaze amezi 10 badakorwa mu ntoki ndetse bafite n’impungenge zo kudahembwa n’ukwa 11.
Kenshi mu mpera za Shampiyona, abagize amakipe batangira kugira ibikorwa banga gukora mu rwego rwo kwishyuza imishahara yabo kuko iyo irangiye kubona ubuyobozi bavuga ko biba bigoye cyane. Ni mu gihe, abasoje amasezerano bo aba ari ibindi bindi.
Kugeza ku munsi wa 27 wa Shampiyona, AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 44, irushwa 14 na APR FC ya kabiri.
Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi, AS Kigali izakira Etincelles FC.