Mu guteza imbere imibereho y’impunzi n’abazakiriye, Leta y’u Rwanda yatangije icyiciro cya kabiri cy’umushinga wa ‘Jya Mbere II’, uzakoreshwamo miliyoni 66,7$ (arenga miliyari 95,6 Frw).
Umushinga uzibanda ku kwagura amahirwe y’iterambere, gutanga imirimo no kunoza ibikorwaremezo birengera ibidukikije.
Watewe inkunga na Banki y’Isi binyuze mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Iterambere, IDA, uzagera ku bantu bagera ku 380.000 barimo impunzi 115.000 n’abaturage batuye hafi y’inkambi bagera kuri 265.000 bo mu turere dutandatu.
Jya Mbere II yubakiye ku byagezweho muri Jya Mbere I yibanze ku gufasha abo bantu mu bijyanye n’ishoramari, kubaka ibikorwaremezo bibahuza ndetse unateza imbere imibereho yabo ya buri munsi.
Izafasha muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gufasha impunzi kwigira no kwishakamo ibisubizo, ariko binafashe abazakiriye mu bice bitandukanye zibamo kutumva ko ari umutwaro ahubwo ari abafatanyabikorwa mu iterambere.
Uzafasha mu guteza imbere uburezi, ubuzima, kugeza amazi meza ku mpunzi n’abazakiriye, kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amavuriro, amasoko byose bigakorwa mu buryo burengera ibidukikije.
Jya Mbere II kandi izibanda ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ibikorwaremezo, gukumira imyuzure, kubaka uburyo bwo gufata amazi, gukumira inkangu mu bice bice by’uturere nka Karongi, Kirehe, Nyamagabe n’ibindi.
Ni mu gihe mu karere ka Gatsibo na Kirehe hazavugururwa imihanda hagamijwe koroshya ubucuruzi.
Impuguke mu Iterambere ry’Imibereho myiza muri Banki y’Isi, Mathew Stephens, yavuze ko ‘Jya Mbere II’ ari ikimenyetso kigaragaza ubuyobozi buhamye bw’u Rwanda mu gushaka ibisubizo birambye kandi kuri bose.
Ati “Turimo kubaka serivisi zifasha impunzi n’abaturage kubana neza, bakabona akazi kabahesha agaciro, n’imikorere ifasha abaturage kurushaho guhangana n’ibibazo.”
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yavuze ko ibizakorwa mu cyiciro cya Kabiri cy’uyu mushinga birenze gutanga serivisi gusa, ahubwo bizibanda ku gushishikariza impunzi n’abaturage kwinjira mu bikorwa by’ubukungu no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatanga akazi ku bantu barenga 10.000 cyane cyane abagore n’urubyiruko.
IDA iri kugira uruhare muri uyu mushinga yashinzwe mu 1960, ifasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwiteza imbere. Ifasha ibihugu hafi 74% biri mu nzira y’amajyambere. Ibingana na 39% bibarizwa muri Afurika.
Inkunga za IDA zifasha byibuze abagera kuri miliyari 1,3. Kuva mu 1960, IDA imaze gutanga miliyari zikabakaba 500$ mu bihugu 114. Ibyo itanga buri mwaka byageze kuri miliyari 34,7$, 70% by’ayo mafaranga bikajya muri Afurika.