BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye mugenzi we wa Niger

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye mugenzi we wa Niger

sam
Last updated: July 1, 2025 9:14 am
sam
Share
SHARE

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko kuri uyu mugoroba wo ku wa Mbere tariki 30 Kamena 2025, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye Ali Mahaman Lamine Zeine, Minisitiri w’Intebe wa Niger.

Hatangajwe ko abayobozi bombi baganiriye uko hashimangirwa ubutanye bw’u Rwanda na Niger nk’ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ukomeye.

Ubutumwa bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku rubuga rwa X, bugira buti: “Bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buganisha ku iterambere rihuriweho.”

U Rwanda na Niger bisanzwe bifitanye umubano cyane ko no muri Mata mu 2021, Perezida wa Sena y’u Rwanda yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo kurahira kwa Perezida Mohamed Bazoum.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yanakiriye Dr Doto Mashaka Biteko, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingufu wa Tanzaniya waje i Kigali kwitabira Inama Nyafurika ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikereyeri.

Ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzaniya.

U Rwanda na Tanzania by’umwihariko bisanganywe amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.

Mu rwego rw’ubucuruzi, imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$ mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54$.

Hari kandi n’imishinga y’ibikorwa remezo ibihugu byombi bihuriyeho, aho mu 2018, ibihugu byombi byasubukuye umushinga mugari wa Gari ya Moshi ndetse hanasinywa amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwanenze rapolo za Loni yongeye zirushinja kwiba amabuye ya RDC

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Banki y’Isi yemeje miliyari zirenga 140 Frw zo guteza imbere ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Banki y’Isi yemeje miliyari 95 Frw zo gufasha impunzi mu Rwanda

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri barenga 220 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza mu mashuri abanza

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?