Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko kuri uyu mugoroba wo ku wa Mbere tariki 30 Kamena 2025, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye Ali Mahaman Lamine Zeine, Minisitiri w’Intebe wa Niger.
Hatangajwe ko abayobozi bombi baganiriye uko hashimangirwa ubutanye bw’u Rwanda na Niger nk’ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ukomeye.
Ubutumwa bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku rubuga rwa X, bugira buti: “Bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buganisha ku iterambere rihuriweho.”
U Rwanda na Niger bisanzwe bifitanye umubano cyane ko no muri Mata mu 2021, Perezida wa Sena y’u Rwanda yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo kurahira kwa Perezida Mohamed Bazoum.
Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yanakiriye Dr Doto Mashaka Biteko, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingufu wa Tanzaniya waje i Kigali kwitabira Inama Nyafurika ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikereyeri.
Ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzaniya.
U Rwanda na Tanzania by’umwihariko bisanganywe amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.
Mu rwego rw’ubucuruzi, imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$ mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54$.
Hari kandi n’imishinga y’ibikorwa remezo ibihugu byombi bihuriyeho, aho mu 2018, ibihugu byombi byasubukuye umushinga mugari wa Gari ya Moshi ndetse hanasinywa amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.