BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Utuntu n'utundi > Kenya: Umugabo yataye umugeni mu birori by’ubukwe bwabo ariruka

Kenya: Umugabo yataye umugeni mu birori by’ubukwe bwabo ariruka

sam
Last updated: June 25, 2025 6:10 am
sam
Share
SHARE

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uwo mugabo wari wambaye ikote ry’umukara n’ishati y’umweru n’inkweto z’umweru, ava imbere aho yari ari n’umugeni we, anyura mu bantu batashye ubukwe, agenda abigizayo ashaka inzira isohoka.

Umusaza umwe mu bari batashye ubukwe, yagaragaye agenda akurikiye uwo mugabo ngo arebe ko yamugarura, naho abandi cyane cyane ab’urubyiruko bo bagenda bamwiruka inyuma nko guhurura bumijwe n’ibibaye.

Abatumirwa muri ubwo bukwe, babuze ikindi bakora uretse gukomeza kwicara aho bumiwe, ariko abandi bo ngo bumvikanye banyuzamo bagaturika bagaseka, kuko batangajwe cyane n’ibibaye, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya.

Muri iyo videwo humvikanamo ijwi rigira rigira riti “Arirutse umugabo, asize umugeni we”.

Nyuma y’uko uwo mugabo yirutse nta mpamvu itanzwe, ubukwe bwahise buhagarara bitunguranye, maze abari babutashye bamwe batangira kujya ku mbuga nkoranyambaga, bavuga iby’ukuntu bupfuye mu buryo budasanzwe.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko wenda uwo mugabo hari amakuru akomeye yameye ku mukunzi we, ayamenyeye aho mu bukwe cyangwa se akaba yararabutswe umukobwa bakundanaga cyera cyangwa umugore babyaranye, agahita abona ko agiye gukora ibintu bitari byo agahitamo kwigendera.

Uwitwa Douglas Ondieki kuri X ati ” Wasanga uriya mugabo yarabonye umukobwa bakundanaga cyera ‘ex’ yinjiye mu bukwe bitunguranye, agahita abona ko uwo bagiye gusezerana atari we akwiye gushakana na we”.

Stephen Mangare we ati “Ariko se kuki umuntu ategereza guhagarika ubukwe ku munota wa nyuma? None se yari yashyizweho agahato kwinjira muri ubwo bukwe?”

Silas Serem ati ” Ubu se impamu y’ibi ni iyihe koko? Ntekereza ko yabonye umuntu mu bukwe wenda umugore babyaranye akamenya ko yazanye n’umwana bafitanye, agahitamo kwigendera”.

Bill Philips we yagize ati “Ibyo bibera muri Kawunti ya Kisii gusa. Ariko hano muri Nyamira ntiduhunga ibibazo, turabikemura. Uwo ni umunyabwoba gusa”.

Wesley Nyagetiria ati “Buriya afite impamvu ze bwite, amategeko avuga ko gusezerana ari kontaro isinywa hagati y’abantu babiri, wenda arashaka kubana n’uwo mukobwa mu ibanga bitabaye ngombwa kubanza gusezerana. Gusa iki yakoze ni ikintu gitangaje”.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Utuntu n'utundi

Abana bararwaye rubura gica nyuma yo kurya ibiryo ku ishuri byabonetsemo inzoka yapfuye

2 Min Read
Utuntu n'utundi

KENYA : Umupasiteri yakomerekeje abagore babiri arimo kubakuramo amadayimoni.

3 Min Read
Utuntu n'utundi

Brazili : Inka yishe umugabo washatse kuyifata ku ngufu.

1 Min Read
Utuntu n'utundi

Yakatiwe gufungwa amezi abiri azira umubyibuho w’imbwa ye ukabije

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?