Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryababajwe n’ibyakozwe n’umusekurite wateze umufana, rivuga ko ikomeje kubikurikirana, kandi ko hafashwe ingamba kugira ngo bitazasubira.
Ni nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ategwa n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri Sitade ubwo iyi kipe yahuraga na Police FC, akikubita hasi nyuma polisi y’u Rwanda itangaza ko yamaze kumuta muri yombi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere yavuze ko yababajwe n’ibyabaye ndetse yiyemeza ku bikumira burundu.
Yagize iti: “Nyuma y’igikorwa kigayitse byagaragaye ko cyakozwe n’umwe mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga, mu mukino wa Rwanda Premier League wari wahuje Police FC na Rayon Sports FC, Taliki ya 11 Gicurasi 2025, FERWAFA yababajwe n’ibyabaye, kandi ikomeje kubikurikirana kugira ngo bitazasubira.”
Ikomeza igira iti: “Tuzakomeza gufatanya n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano n’ituze ku bibuga byose, ari na ko twongera imbaraga mu guhugura Ababishinzwe ku bijyanye n’umutekano ku bibuga, kugira ngo dukumire icyahungabanya umudendezo a’Abantu bose bitabiriye imikino y’umupira w’Amaguru.”
Uyu mufana wa Rayon Sports, yahuye n’iri sanganya kuri iki Cyumweru tariki 11 Gicurasi ubwo yitabiraga umukino wahuje ikipe akunda na Police FC, warangiye iyi kipe bahimba Gikundiro ibonye intsinzi y’igitego 1-0 cyayihesheje amanota atatu, yatumye yisubiza umwanywa wa mbere ku rutonde rw’agetaganyo rwa Shampiyona