BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > FERWAFA yinjiye mu kibazo cy’umusekirite wateze umufana ku mukino wahuje Police FC na Rayon Sports

FERWAFA yinjiye mu kibazo cy’umusekirite wateze umufana ku mukino wahuje Police FC na Rayon Sports

sam
Last updated: May 13, 2025 7:53 am
sam
Share
SHARE

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryababajwe n’ibyakozwe n’umusekurite wateze umufana, rivuga ko ikomeje kubikurikirana, kandi ko hafashwe ingamba kugira ngo bitazasubira.

Ni nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ategwa n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri Sitade ubwo iyi kipe yahuraga na Police FC, akikubita hasi nyuma polisi y’u Rwanda itangaza ko yamaze kumuta muri yombi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze  na FERWAFA mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere yavuze ko yababajwe n’ibyabaye  ndetse yiyemeza ku bikumira burundu.

Yagize iti: “Nyuma y’igikorwa kigayitse byagaragaye ko cyakozwe n’umwe mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga, mu mukino wa Rwanda Premier League wari wahuje Police FC na Rayon Sports FC, Taliki ya 11 Gicurasi 2025, FERWAFA yababajwe n’ibyabaye, kandi ikomeje kubikurikirana kugira ngo bitazasubira.”

Ikomeza igira iti: “Tuzakomeza gufatanya n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano n’ituze ku bibuga byose, ari na ko twongera imbaraga mu guhugura Ababishinzwe ku bijyanye n’umutekano ku bibuga, kugira ngo dukumire icyahungabanya umudendezo a’Abantu bose bitabiriye imikino y’umupira w’Amaguru.”

Uyu mufana wa Rayon Sports, yahuye n’iri sanganya kuri iki Cyumweru tariki 11 Gicurasi ubwo yitabiraga umukino wahuje ikipe akunda na Police FC, warangiye iyi kipe bahimba Gikundiro ibonye intsinzi y’igitego 1-0 cyayihesheje amanota atatu, yatumye yisubiza umwanywa wa mbere ku rutonde rw’agetaganyo rwa Shampiyona

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA mu nzira yo gufata umwanzuro ku mukino wa Bugesera na Rayon hashingiwe kuri raporo ya Komiseri

2 Min Read
Imikino

Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA

2 Min Read
Imikino

APR FC yirukanye umutoza wayo Darko Nović n’abamwungirije

1 Min Read
Imikino

Abakinnyi ba AS Kigali banze kwitabira imyitozo kubera  kudahembwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?