Ubuyobozi bw’ikipe ya Muhazi United bwahagaritse by’agateganyo umutoza wungirije Mugiraneza Jean Baptiste kubera majwi yaciye mu bitangazamakuru asaba myugariro wa Musanze FC kwitsindisha ku mukino wa Kiyovu Sports bahanganiye kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Ubuyo bozi bwa Muhazi United buvuga ko bwahagaritse Jean Baptiste kubera iperereza riri gukorwa kuri aya majwi.
Perezida wa Muhazi United F.C. , Nkaka Mfizi Longin, yatangaje ko hamaze gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kubyatangajwe.
Muri ayo majwi , Mugiraneza Jean Baptiste yumvikanamo avuga ko umwaka utaha azagororera uwo myugariro ukomoka muri Uganda kuzamujyana muri Kiyovu sports anamubwira ko yamaze kuyisinyira imbanziriza masezerano.