BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Dr Patrice Motsepe, yongeye atorerwa kuyobora CAF mu gihe cy’imyaka ine.

Dr Patrice Motsepe, yongeye atorerwa kuyobora CAF mu gihe cy’imyaka ine.

sam
Last updated: March 12, 2025 11:46 am
sam
Share
SHARE

Umunya-Afurika y’Epfo, Patrice Motsepe, uri mu baherwe ba mbere muri Afurika, yongeye atorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) muri manda ya kabiri y’imyaka ine iri imbere 2025/2029.

Ni mu matora yabereye i Cairo mu Misiri, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, mu nama 14 y’Inteko rusange idasazwe y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yitabirwa n’abarimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Dr Patrice Motsepe yongeye gutorerwa uyu mwanya n’ubundi ariwe mukandida rukumbi. Yatorewe kuyobora CAF bwa mbere mu 2021, asimbuye umunyamadagascar Ahmad Ahmad.

Patrice Motsepe ni umwe mu bakire bo muri Afurika, aho urubuga rwa The Forbes rugaragaza ko ari ku mwanya wa cyenda n’umutungo ungana na miliyari 3.2$.

Motsepe w’imyaka 59 asanzwe ari nyiri Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yatwaye CAF Champions League mu 2016.

Motsepe akomeje gahunda ye yihaye yo guteza imbere imiyoborere myiza y’umupira w’amaguru muri Afurika no gushora amafaranga mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo bya siporo kuri uyu mugabane.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA mu nzira yo gufata umwanzuro ku mukino wa Bugesera na Rayon hashingiwe kuri raporo ya Komiseri

2 Min Read
Imikino

Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA

2 Min Read
Imikino

APR FC yirukanye umutoza wayo Darko Nović n’abamwungirije

1 Min Read
Imikino

Abakinnyi ba AS Kigali banze kwitabira imyitozo kubera  kudahembwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?